Umuyobozi wa OMS yanenze ubusumbane buri mu itangwa ry’inkingo za Covid-19

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Buzima (WHO/OMS), yanenze uburyo bubabaje inkingo zikwirakwizwamo kuko we yavuze ko harimo “ubusumbane bukabije” hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus aganira n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 9 Mata 2021, yagize ati "Haracyari ubusumbane bukabije mu ikwirakwizwa ry’inkingo za Covid-19 ku rwego rw’Isi. "

Tedros yongeyeho ko "Ugereranyije, mu bihugu bifite amikoro ahagije usanga hafi umuntu umwe mu bantu bane, yaramaze kubona urukingo rwa Covid-19, ariko mu bihugu bifite amikoro make, umuntu umwe mu basaga 500 ni we umaze kubona urukingo rwa Covid-19".

Binyuze muri gahunda yo gukwirakwiza inkingo ya ‘Covax’ byari biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2021, nibura hazaba hamaze gutangwa inkingo za Covid-19 zigera kuri miliyoni 100 hirya no hino ku Isi, ariko kugeza ubu, ngo hamaze gutangwa izigera kuri miliyoni 38.

Dr Tedros yagize ati "Twizeye kuzavanamo icyo cyuho, muri uku kwezi kwa Mata na Gicurasi”.

Dr Tedros yanenze ibihugu bikize bica inyuma bikivuganira n’inganda zikora inkingo bitanyuze muri gahunda ya Covax .

Yagize ati "Ibihugu bimwe na sosiyete zimwe na zimwe, zica ku ruhande zikagirana ibiganiro n’inganda zikora inkingo bitanyuze muri ‘Covax’ bitewe n’impamvu zabyo za politiki cyangwa se z’ubucuruzi. Uko kugura inkingo za Covid-19, binyuze mu biganiro byakozwe n’impande ebyiri gusa, hanze ya gahunda ya Covax, ni byo biteza ubusumbane mu kubona inkingo”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, Dr Tedros yavuze ko Isi irimo kunyura mu bihe bigaragaza ukudakundana gukabije mu bijyanye n’ubusambane mu kubona inkingo za Covid-19. Yavuze ko ibyo kuvuga ngo ‘habanze jyewe’ cyangwa se ‘Jyewe mbere na mbere’ ("me-first"), ngo ni mbi kuko yazatuma icyorezo kitazacika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka