Umuyobozi wa OMS yaje mu Rwanda kureba uko rwubahiriza ’ubuvuzi kuri bose’
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yageze mu Rwanda aho aje kureba aho u Rwanda rugeze rwubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ubuvuzi kuri bose.

Dr. Tedros yatorewe kuri uyu mwanya, aho u Rwanda rwari ku isonga mu bihugu birenga 50 byo ku mugabane w’Afurika byamuhaye amajwi.
By’umwihariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo niwe wari uhagarariye ibikorwa byo kumwamamaza.
Uretse guhura n’inzego zitandukanye za Leta zifite aho zihuriye n’ubuzima, azanasura bimwe mu bikorwa birimo ikigo nderabuzima cya Mayange giherereye mu Karere ka Bugesera.
Iki kigo kizwiho kuba intangarugero mu gutanga ubujyanama no kwigisha abaturage ku bijyanye n’ubuzima, harimo kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA, kwirinda Malariya no gukurikirana abagore batwite.
Dr. Tedros niwe wabaye Umunyafurika wa mbere uyoboye Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Ohereza igitekerezo
|
Uyu ministre ajyana n’ ibihe
Yego Nibyiza,nyakubahwa Ministri Diane Kutwakirira,uyumuyobozi,oms Nibakomeze Kuzamura,ibikorwa Byuvuzi Mu Rwanda Gusa Bazongere Imbara Mubuvuzi,bwabana Barimunsi Yimyaka5 Murakoze.