Umuvuzi gakondo arakekwaho guhitana umubyeyi n’umwana yari atwite

Mukeshimana Rosine w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Saruhembe mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza n’umwana yari atwite bashobora kuba bahitanwe n’imiti gakondo.

Birakekwa ko uyu mukobwa witabye Imana tariki 30/03/2012 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yahitanywe n’imiti yavanye mu bavuzi gakondo bayimurangiye bamubwira ko bavura indwara zose, harimo n’amarozi atuma umwana atonka mu nda ya nyima; nk’uko abaturage bo mu bice by’icyaro mu Rwanda bakunze kubivuga.

Uyu mubyeyi yatangiye kumererwa nabi niyo miti gakondo kuva 10h00 za mu gitondo hanyuma ku mugoroba wa tariki 30/03/2012 apfira mu nzira ajyanwe kwa muganga.

Muri ako kanya umurambo we bahise bawujyana aho yavukiye mu murenge wa Ntyazo kuko n’ubundi yari amaze amezi 2 avuye muri urwo rugo yijyanye ku musore wamuteye iyo nda yari atwite.

Nyuma y’urwo rupfu rwe rutunguranye, umuvuzi gakondo witwa Rwamuhungu Celestin ukekwaho ko yaba ariwe watanze iyo miti yahitanye Mukeshima Rosine yahise atabwa muri yombi n’ubuyobozi bw’akagali ka Migina hanyuma bumushyikiriza polisi y’umurenge wa Muyira tariki 31/03/2012; nk’uko Muganwa Fiacre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Migina yabitangaje.

Abaturage imvura yose yabashiriyeho bashungeye iwabo wa Nyakwigendera
Abaturage imvura yose yabashiriyeho bashungeye iwabo wa Nyakwigendera

Uyu muvuzi gakondo uri mu maboko ya polisi ya Muyira mu karere ka Nyanza yisobanura avuga ko abantu yavuye atabibuka neza ngo ariko icyo yibuka n’uko uwo mugore wapfuye atari mubo yahaye imiti.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zajyanye umurambo wa Mukeshimana mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ibisubizo bigaragaza icyo Nyakwigendera Mukeshima Rosine yaba yazize byari bitaraboneka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka