Umuti witwa Truvada ushobora kwemezwa nk’umuti urinda SIDA

Akanama ngishwanama mu ikigo cya Leta y’Amerika cyita ku miti n’ibiribwa (FDA) karasaba ko umuti witwa Truvada wakwemezwa nk’umuti urinda ubwandu bw’agakoko ka SIDA ku bantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura.

Ako kanama karasaba ko Truvada yemerwa nk’umuti urinda SIDA gahereye ku bushakashatsi bwakozwe kuri uwo muti:

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ku bagabo baryamana n’abo bahuje igitsina, abakoresheje uwo muti habayeho igabanuka ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA rigera kuri 43.8% ugeranyije n’abakoresheje ubundi buryo bitwa placebo.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Botwana n’ikigo cy’Amerika gishinzwe gucunga ibyorezo (Center for Disease Control and Prevention) bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA bwagabanutse ku kigero cya 63% ku bagabo bakoranye imibonano n’abagore bafite ibyago byo kwanduza verusi ya SIDA.

Naho ubushakashatsi bwakorewe muri Kenya ku babana umwe yaranduye undi ari muzima bwagaragaje ko ku bakoresha Truvada gusa ubwandu bwagabanutseho 62% mu gihe abakoresha Truvada bakayifatana n’imindi miti ubwandu bwagabanutse ku kigero cya 73%.

Michael Weinstein, umuyobozi w’umuryango AIDS Healthcare Foundation yatangaje ko atewe impungenge nuko igihe uyu muti wemejwe gukoreshwa nk’urinda SIDA abantu bazirara ntibite ku bundi buryo busanzweho bukoreshwa mu kwirinda SIDA burimo n’ikoreshwa ry’agakingirizo.

Nk’uko bitangazwa n’itsinda rya FDA kandi ngo uyu muti ufite zimwe mu ngaruka zitari nziza (les effets secondaires) ugira kuwawufashe zirimo kugira iseseme, kuruka, gucika intege, kumva udashaka kurya, gucibwamo n’izindi.

Umuti wa Truvada wavumbuwe n’ikigo cy’ubushakashatsi ku miti cyitwa Gilead Sciences cyo muri Amerika nk’uko tubikesha urubuga rwa CNN. Truvuda ni umuti uhenze; imiti yo gufata mu gihe cy’ukwezi igura amadorali y’Amerika 1200 (amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 720).

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka