
Uwitwa Gerald Muwonge wo muri Uganda waganiriye na Aljazeera dukesha iyi nkuru, avuga ko yamenye ko yanduye SIDA mu myaka umunani ishize. Kuva ubwo akoresha imiti igabanya ubukana yo mu buryo bw’ibinini kandi bisaba ko abifata kugira ngo yirinde akato gahabwa abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Uganda.
Muwonge avuga ko yizeye ko uburyo bushya bwo guhabwa umuti binyuze mu guterwa urushinge bizafasha cyane kuko umuntu azajya aterwa inshuro imwe mu mezi abiri.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2021, abantu bagera kuri 200 bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Uganda, batangiye gukorerwaho igerageza baterwa inshinge zemejwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, bagaterwa imiti ya ‘cabotegravir’, cyangwa ‘CAB-LA’, ‘rilpivirine’. Ibisubizo by’iryo gerageza bitegerejwe muri 2024.
Uwo muti uterwa mu rushinge, wakozwe n’uruganda rwo mu Bwongereza rukora imiti rwa ‘GlaxoSmithKline’. Ushakashatsi bukaba bugaragaza ko ufite imbaraga kurusha ibinini.
Muwonge yagize ati, “Iyo miti (ibinini) , uba usabwa kuyinywa buri munsi, kandi niba uyinywa saa tatu za mu gitondo, bisaba ko ukomeza utyo kugeza upfuye.
Nubwo Muwonge atari mu barwayi bakorerwaho igerageza ry’uwo muti uterwa mu rushinge, avuga ko bizafasha mu kugabanya akato gahabwa abarwayi bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Muri Uganda, igihugu kirimo abarwayi bakorerwaho igerageza ry’uwo muti uterwa mu rushinge, habarurwa abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 400 babana na virusi itera SIDA.
Ohereza igitekerezo
|