Umuti utanzwe nta muhanga mu by’imiti uhari ni nk’uburozi-Urugaga

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda, buratangaza ko abakora serivisi za farumasi cyangwa se abatanga imiti badafite abahanga mu by’imiti baba batanga uburozi aho gutanga imiti.

Abahanga mu by'imiti mu nama ya munani
Abahanga mu by’imiti mu nama ya munani

Uru rugaga ruvuga ko umuti ugomba gutangwa hari umuhanga mu by’imiti kugira ngo agenzure uko imiti itangwa ndetse anakosore igihe habayeho kwibeshya.

Ibi byatangajwe kuwa gatanu 13 Nzeri 2019, mu nama ya munani y’urugaga rw’abahanga mu by’imiti, yanabereyemo amatora y’ubuyozi bushya bw’urugaga.

Muri iyo nama hagaragajwe ibyagezweho n’ubuyobozi bucyuye igihe, hishimirwa ko mu byo bakoze harimo gushakira urugaga aho rukorera, rukazaba rwahabonye mu gihe cya vuba.

Abahanga mu by'imiti batoye ubuyobozi bushya
Abahanga mu by’imiti batoye ubuyobozi bushya

Umuyobozi ucyuye igihe w’urugaga rw’abahanga mu by’imiti Dr. Raymond Muganga, yavuze ko mu gihe bari bamaze bayobora uru rugaga babashije kurumenyakanisha kuko rutari ruzwi.

Yavuze ko mu bindi bakoze harimo no gutahura abakora mu by’imiti badakora neza, anaboneraho gusaba abahanga mu by’imiti kurushaho gukunda akazi bakora.

Ati “Turasaba abahanga mu by’imiti kwitanga bakumva ko ari umuhamagaro,umuntu akumvira umutima nama we.”

Dr. Muganga avuga ko iyo umuntu ukora mu by’imiti cyangwa ufite farumasi abikora nta muhanga mu by’imiti afite, aba asa n’uwiba.

Yagize ati “Abakora farumasi cyangwa bagatanga imiti nta muhanga mu by’imiti ni ukwiba. Iyo ukora ibyo ibintu udafitiye ibyangombwa uba wiba.”

Sebastien Nkurikiyimana, umuhanga mu by’imiti umaze imyaka 32 mu mwuga, we ati “Umuti ugomba gutangwa hari umuhanga mu by’imiti kugira ngo agenzure uko imiti itangwa ndetse anakosore niba habayeho kwibeshya.

Sebastien Nkurikiyimana, umuhanga mu by'imiti
Sebastien Nkurikiyimana, umuhanga mu by’imiti

Turifuza ko ahantu hose hatangirwa imiti hajya haba hari umuhanga mu by’imiti kuko umuti utanzwe ntawuhari uba ari uburozi.”

Shema Ngoga Fabrice watorewe kuba umuyobozi wungirije muri komite nshya, yavuze ko abahanga mu by’imiti bakwiye kurangwa no gukora kinyamwuga, bihesha agaciro kugira ngo n’abandi babubahe.

Ati “Umuntu akwiye gukora kinyamwuga yihesha agaciro kugira ngo n’abandi bamuhe agaciro, niyo mpamvu haboneka ibibazo hirya no hino, kuko hari abakoreshwa n’umuhamagaro abandi bagakoreshwa n’amafaranga”.

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti ruvuga ko hakiri ikibazo cyo kuba hari hamwe mu bitaro hagitangwa imiti nta kurebererwa n’umuhanga mu by’imiti, ugasanga ahanini biterwa no kuba hari abitwaza ko nta mafaranga yo kubahemba ariko hari n’ikibazo cy’uko bakiri bake.

Dr. Hahirwa Innocent watorewe kuyobora uru rugaga mu myaka itatu iri imbere, yavuze ko bazanye ingamba z’uko nibura ahantu hose hatangirwa imiti hajya haba hari umuhanga mu by’imiti kuko bifasha cyane.

Ati “Ibibazo twagiraga bitewe no gufata nabi cyangwa ikoreshwa nabi ry’imiti turashaka ko bigabanuka. Ikindi ni ukugira ngo umuhanga mu by’imiti wese aho ari akore kinyamwuga, kimwe mu byo tubigisha ni uko bajya bumva ko inyungu yabo ya mbere iba ku murwayi kuruta amafaranga baba bakeneye.”

Dr. Hahirwa Innocent watorewe kuyobora uru rugaga mu myaka itatu iri imbere
Dr. Hahirwa Innocent watorewe kuyobora uru rugaga mu myaka itatu iri imbere

Yakomeje avuga ko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye aho imiti itakivura abarwayi, kubera kuyihabwa nabi.

Atanga urugero rwa antibiyotike ‘antibiotics’ zitakivura neza kubera ko hari abantu bayigura bakagura nke ntibagure doze yose, hanyuma umubiri ukarema ‘resistance’ ubutaha imiti yayinywa ntimufate cyangwa ngo imukize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nanjye ndemeranywa nawe pe, ndi umuhanga mu by imiti ariko amategeko ariho arimo kwivuguruzanya, nk ubu se ko twese twari mu nama ,imiti yatangwaga na nde? itegeko ry umurimo ni amasaha 45 mu cyumweru bivuze amasaha 9 ku munsi, pharmacie yakora gutyo yazahemba pharmacist ayo ikuye hehe ?? ese nyuma yaho ifunze abaturage bakura imiti hehe ?? ahubwo ugendeye ku bucye bwa ba pharmacist nibatureke duhagararire nka pharmacie nka3,nk uko mu bindi bihugu bihari, bya east africa? tujye dukora controle, habeho no kuruhuka naho kuvuga ngo umuntua ntazaruhuke, cyereka niba bashaka kutugira za Sophia, ariko nayo umuriro urashira. ni ukwemera ibintu bidashoboka babizi ko bitashoboka ahubwo bajya babyuririraho bakarenganya abantu kugirango bamuce amande cg se abaha ka bitugukwaha.

alias2 yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Nanjye ndi pharmacist ariko , hari imyumvire ubona ishyusha nko kunaniza abashoramari ,mbarira nka pharmacie yo muri kirehe cg nyamagabe kuba yahemba pharmacist umwe biba ari intambara , rimwe na rimwe bakatwambura cg bakaduhemba ibice bice kubera kubura amafr , barangiza ngo bagire aba pharmacist 2 cg se ngo nimvamo ijye ifunga kandi contract yanjye ni 8hrs par jour, wknd nkagira off 1; ubu se akoze ayo masaha yazampemba avuye hehe ?? muntu yirirwa yicaye muri office akaba atarenza 9hrs/ jour samedi dimanche ntakore, yarangiza ngo wowe kora 24/7;ntusohoke muri pharmacie ?kabisa bigomba guhinduka. ese nk ubu ko hari habaye inama iyo zose zifunga mu gihungu byari kugenda gute ?? ibi ni ukwirengagiza ukuri kwo mu rwanda na pouvoir d achat y abanyarwanda. abadepite nibarebe kure batazagwa mu mutego wo kuniga business muri domaine ya pharmacie , bareber ku bihugu bidukikije; ahubwo nkeka ko ba bashaka aho bazajya bazarira, bakajya baza kugusura muri wknd kuko baziko pharmacist adahari bagafunga ;ubundi ukabashaka mukabicyemura,(kuri bitugu)

alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

iyi myumvire ya Sebastien iragaragaramo ibintu byo gushaka kwikanyiza egoisme kandi mu rwanda ni doing business mu nzego zose, ntago byumviakna ukuntu umuntu bamuha uburenganzira bwo gutera urushinge, gusiramura,guha umunutu sonde etc..... barangiza ngo gutanga imiti yanditswe na muganga bikaba icyaha ??? pharmacists mu rwanda ni bacye cyane , ubu se centre de sante, dispensaire, hopital, zose zabagira bava he koko ?? n ukuntu baba bihagazeho; mu ma pharmacie naho ntago byumvikana ukuntu umuntu yakora amasaha 24/7, ese ntiyajya gusenga? ntiyajya muri pausee, pharmacie zishobora kubahemba ari 2 se ni zingahe mur rwanda ?? ko umwe aba ahembwa hafi 800000(UBARIYEMO IMISORO) mureke kwipasa muremure mwiyemeza ibitashoboka; ahubwo hajyeho uburyo bwo kuvuga ngo pharmacien agomba kuba ahari , cg se yaba asohotse agatanga briefing uko bikorwa ikidasobanutse bakamubaza .; nk uko mu bitaro byose bikora, cg mu bindi bihugu bya east africa,, abadukuriye barebane ubushishoji iki kintu kuko harimo ukwikunda kw aba pharmacist n ishyari ryinci,

ALIAS yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka