Umushyikirano: Ibitaro bya CHUK byatunzwe agatoki ku mitangire ya serivisi idahitswe

Abaturage batungiye agatoki abari bitabiriye inama ya 10 y’umushyikirano yaberaga i Kigali, bavuga ko abarwayi basigaye barara mu ma koridoro y’ibitaro, kubera ubuto bwabyo, ubwinshi bw’abantu n’imitangire ya serivisi itanoze.

Muri iyi nama yagiye ibazwamo ibibazo bitari bike n’Abanyarwanda b’impande zose, umwe mu bayikurikiranaga yagejeje ikibazo cy’ibitaro bikuru bya kaminuza bya CHUK, bisigaye bitanga serivisi mbi ku barwayi kuko ari bito kandi biganwa n’abarwayi benshi.

Mu kubazo cye yagize ati: “Kwiyubaka mu buzima hakwiye kwita ku kibazo cy’ibitaro bya CHUK, aho abarwayi baryama mu makoridori”.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko ibintu bibera muri ibi bitaro biteye isoni, mu gihe ari ibitaro by’icyitegererezo ku buryo n’abenshi babigana bataha batavuwe kubera ubwinshi bw’abarwayi baba bahari.

Mu gusubiza iki kibazo Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, ntiyahakanye na busa ko iki kibazo gihari, yemeza ko ari kimwe mu bibazo bikomereye iyi minisiteri. Yavuze ko ibi bitaro byoherezwaho bikanaganwa n’abarwayi benshi kuburyo burenze ubushobozi bwabyo.

Ibi bitaro kimwe n’ibitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB), nibyo byonyine bitaro by’ikitegererezo mu Rwanda.

Abarwayi bananiwe n’ibitaro by’uturere bose boherezwa kuri ibi bitaro, kuburyo usanga umubare w’abarwayi baturuka muri ibi bitaro by’uturere twose urenga ubushobozi bwabyo, nk’uko Dr. Binagwaho yabisobanuye.

Mu kugerageza gukemura ibyo bibazo, Dr. Binagwaho yatangaje hagiye kubakwa ibindi bitaro bishya by’akarere ka Nyarugenge ku buryo abarwayi bo mu mujyi wa Kigali baganaga CHUK bazagabanuka.

Yakomeje avuga ko minisiteri ayoboye igiye kongerera ubushobozi ibitaro bya Masaka nabyo biri mu mujyi wa Kigali, kuko n’ubusanzwe CHUK yubatse ahantu hagenewe amahoteli.

Minisitiri yavuze kandi ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo gihangayikishije Abanyarwanda batari bacye boherezwa kuri ibi bitaro, hagiye hushyirwaho ibitaro by’intara bizaba bifite ubushobozi nabwo bwisumbuye kuko nta byabagaho.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka