Umusaza w’imyaka 109 yakingiwe COVID-19 ashimira Perezida wa Repubulika

Bwanyahinga François w’imyaka 109 wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, arirahira Perezida wa Repubulika amushimira ko nyuma yo kumugezaho ibikorwa remezo binyuranye ngo amuhaye n’urukingo rwa COVID-19.

Bwanyahinga François w
Bwanyahinga François w’imyaka 109 yakingiwe COVID-19

Uwo musaza ugaragara nk’udafite iyo myaka kuko bigaragara ko agifite imbaraga (n’ubwo indangamuntu ye igaragaza ko ari yo myaka afite), yagaragaje ibyishimo bye ubwo yari amaze gufatira urukingo rwa COVID-19 mu kigo nderabuzima cya Bushara tariki 06 Werurwe 2021, ku munsi wagenwe wo gukingira abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Gicumbi.

Abajijwe uko yiyumva nyuma yo gufata urukingo, yagize ati “Baduhamagaye ngo tuze badukingire Corona, bankingiye rwose mbyakiriye neza, kandi ndashimira Perezida wacu Kagame ari kudufasha kugira ngo tubeho tugire ubuzima bwiza”.

Arongera ati “Ndamushimira cyane njye yampaye n’inka ndetse n’amashanyarazi, ubu ndacana nta kibazo, ndashimira Imana yacu izakomeze imufashe”.

Uwo musaza ugeze mu zabukuru avuga ko urwo rukingo rumuhaye icyizere cyo kuramba, aho avuga ko COVID-19 izarangira mu gihugu nta kibazo imuteje, akaba yemeza ko agifite n’imbaraga zo gukorera umuryango we n’ubwo amaze kugira imyaka 109.

Abageze mu zabukuru mu Karere ka Gicumbi bitabiriye gahunda yo gukingira COVID-19
Abageze mu zabukuru mu Karere ka Gicumbi bitabiriye gahunda yo gukingira COVID-19

Nk’uko birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu, Akarere ka Gicumbi na ko gakomeje gukingira abaturage gahereye ku bakora muri serivisi z’ubuzima, inzego z’umutekano, abageze mu zabukuru bafite imyaka iri hejuru ya 65 n’abandi.

Mu minsi itatu, ako Karere kakingiye abaturage 6864.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka