Umuryango ‘Ubuzima Foundation’ watanze ibikoresho 60,000 byifashishwa mu gupima Hépatite C

Abakora muri serivisi z’ubuzima n’abazishoyemo imari mu Rwanda bagize Umuryango ‘Ubuzima Foundation’, bashyigikiye gahunda ya Leta yo gupima indwara y’umwijima (Hépatite C) mu Banyarwanda barenga miliyoni enye.

Uwo muryango witwa Ubuzima Foundation ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, watanze ibikoresho byo gupima abantu ibihumbi 60, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 59 n’ibihumbi 400.

Umuyobozi w’uyu muryango, Shema Fabrice yagize ati "Ibi bikoresho byunganira gahunda ya Leta yo guca burundu indwara ya Hépatite C mu Rwanda kuko abasanga barwaye bahita batangira kuvurwa".

Mu izina ry’umuryango ahagarariye, Shema yizeza ko bazakomeza gushyigikira gahunda ziteza imbere ubuzima mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), umukozi w’Ikigo RBC kiyishamikiyeho, Dr Innocent Turate wakiriye ibyo bikoresho, yashimiye Ubuzima Foundation kubera ubwo bwitange buteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Dr Turate yagize ati "Ibi bikoresho bizafasha muri gahunda yo kurandura burundu indwara ya Hépatite C, aho tuzibanda cyane ku bajyanama b’ubuzima".

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Banyarwanda barenga miliyoni enye bagomba gupimwa indwara y’umwijima ya Hépatite C kuva mu mwaka wa 2018 kugera muri 2020, abarenga 2,500,000 ngo bamaze kugerwaho n’iyi gahunda.

Muri bo, abarenga ibihumbi 20 basanze barwaye ngo bamaze kuvurwa ku buntu. Leta irateganya ko muri miliyoni enye z’abaturage bazapimwa ngo hashobora kubonekamo abarenga ibihumbi 110 bafite virus ya Hépatite C.

Abaganga bavuga ko indwara ya Hépatite yo mu cyiciro cya C ari yo yica abantu ku rugero rukomeye, ariko iyo ivuwe hakiri kare ngo ikira mu gihe kibarirwa hagati y’amezi atatu n’atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka