Umuntu wa kabiri yakize SIDA

Umurwayi wiswe ‘London Patient’ yabaye uwa kabiri ukize SIDA, nyuma y’uko mu myaka 10 ishize, hatangajwe umuntu wa mbere wakize iyi ndwara ubusanzwe izwiho kudakira.

Umugabo wiswe ‘umurwayi w’i Londre’ cyangwa se ‘London patient’, nawe ubu nta kimenyetso na kimwe agaragaza cy’umuntu ufite virusi ya SIDA uhereye mu mezi 19 ashize nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru “Nature”.

Abo barwayi bombi, bavuwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gusimbuza imisokoro yo mu magufa yabo ‘bone marrow transplants’, ikoranabuhanga risanzwe rikoreshwa kugira ngo havurwe kanseri zo mu maraso, maze bahabwa utunyangingo twavuye ku bantu bafite imibiri itajya yandura virusi itera SIDA.

Dr Ravindra Gupta, Umwarimu muri Kaminuza ya Cambridge, wanayoboye ubu bushakashatsi, avuga kuri uwo muntu wakize yagize ati "Kugira ngo umurwayi wa kabiri akire, hifashishijwe uburyo bwakoreshejwe ku murwayi wa mbere wakize SIDA, twerekanye ko umurwayi wiswe uwa Berlin “Berlin patient” , nawe atari umuntu udasanzwe”.

Hirya no hino ku isi, habarurwa za miliyoni z’abantu bafite virusi itera SIDA, bagakomeza guhabwa imiti (antiretroviral therapy), ivugwa ko igabanya ubukana bw’iyo virusi gusa iyo miti ntimara virusi ya Sida mu mubiri w’uyisanganywe.

Gupta yagize ati "kugeza ubu, uburyo bwo kuvura virusi ya SIDA buhari, ni ugutanga imiti irwanya iyo virusi, umuntu agomba gafata ubuzima bwose.

"Iki kiracyari ikibazo gikomeye ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho miliyoni z’abantu bafite virusi ya SIDA, batabona imiti iboneye igenewe kugabanya ubukana bw’iyo virusi" .

Abantu hafi miliyoni 37 hirya no hino ku isi, bafite virusi itera sida, ariko 59 % gusa, ni bo bonyine babona imiti igabanya ubukana. Buri mwaka, hafi miliyoni y’abantu ku isi, bapfa bazize indwara zuririye kuri virusi itera SIDA.

Gupta n’ikipe ye, bashimangiye ko kuvura umurwayi wa Sida, hasimburwa imisokoro yo mu magufa ye, ari ibintu bigoye kandi bibabaza. Bityo ko atari bwo buryo bwonyine bwo kuvura virusi ya SIDA.

Gusa kuba umurwayi wa kabiri yakize nyuma yo gusimburirwa imisokoro, ibyo bishobora kuzafasha abashakashatsi mu kubona aho berekeza ubushakashatsi bakora, bagamije kubona umuti w’iyo virusi nk’uko Gupta yakomeje abisobanura.

Ese uwo muti, ubu urizewe watangira gukoreshwa

Sharon R Lewin, Umuyobozi mukuru w’ ikigo gikora ubushakashatsi ku ndwara ziterwa na virusi kitwa “Peter Doherty Institute for Infection and Immunity”, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko bishoboka.

Yagize ati, "Uyu muntu wa kabiri wakize, aratuma dushyigikira igitekerezo cy’uko ubu buryo bwo kuvura bushoboka.

"Dushobora kugerageza, tukareba ikiri muri uko gusimburirwa imisokoro, cyaba cyarafashije uyu mugabo, kigatuma anahagarika imiti igabanya ubukana bwa virusi."

Umuryango mpuzamahanga w’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida “The International AIDS Society”, kuri uyu wa kabiri, bamaze kumva ko umurwayi wa kabiri yakize, bagize bati, "Ibi bije bishimangira ibyo twajyaga twizera, ko virusi ya Sida ikira".

Abarwayi bombi, uw’I Berlin n’uw’i Londre batewe uturemangingo twavuye ku bantu batajya bandura virusi itera Sida bazwi nka “CCR5”.

Gupta yagize ati, "Kubona uburyo bwo kuvura SIDA igakira burundu, ni ikintu kihutirwa muri rusange, ariko ikibazo gikomeye, ni uko iyo virusi, ijya mu tunyangingingo tw’amaraso “white blood cells” tw’uyifite".

Ubushakashatsi bwakozwe kuri uwo mugabo wo mu Bwongereza, bwerekanye ko afite virusi itera SIDA mu 2003, atangira gufata imiti igabanya ubukana kuva mu 2012. Muri uwo mwaka kandi, yaje gusuzumwa basanga arwaye kanseri y’amaraso ‘Lymphoma’.

Mu 2016, yahawe utunyangingo twatanzwe n’abantu batajya bandura virusi itera SIDA, dore ko ari abantu bake cyane bafite utwo tunyangingo. Ni ukuvuga ko ari umuntu umwe ku ijana by’abaturage batuye isi bose.

Nyuma yo gusimburirwa imisokoro yo mu magufa, umurwayi w’i Londre yagumye ku miti igabanya ubukana, mu gihe cy’amezi 16, nyuma arayihagarika, kuva ubwo iyo bapimaga basangaga nta virusi igaragara mu maraso ye.

Timothy Brown, wiswe umurwayi wa Berlin "Berlin patient", ari we wabaye uwa mbere wakize SIDA,we yasimburijwe imisokoro inshuro ebyiri, nyuma ahabwa imiti yo kuvura ibibazo by’imisokoro n’ibindi bigize amaraso byagaragaraga ko bifite inenge, ibyo bita “leukaemia”, nyamara umurwayi wo mu Bwongereza we, yasimburijwe imisokoro inshuro imwe gusa, anahabwa imiti ya kanseri yoroheje ”chemotherapy”.

Ubwo yandikaga mu Kinyamakuru cyandika ku buzima mu 2015, asobanura impamvu atangaje amazina ye nyayo, yagize ati,"Numva nifuza ko ntaba ari njye muntu wakize SIDA ku isi njyenyine".

Itsinda ryakoze ubushakashatsi ku murwayi wakize w’i Londre, rizatangaza ibyavuye mu bushakashatsi byose mu nama ngarukamwaka yitwa “Conference on Retroviruses and Opportunistic Infections (CROI) in Seattle”,izabera i Washington.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuti ubonetse byaba byiza cyane kuko hari Abana bavukanye sida bababaje cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka