Umuntu umwe muri batandatu ku Isi ahura n’ikibazo cy’ubugumba

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu (1/6), hirya no hino ku Isi, aba yarigeze guhura n’ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe, ibyo ngo bikaba bivuze ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu rwego rwo kugira ubuvuzi bwiza bufasha abafite ikibazo cy’ubugumba, bakabubona buhendutse kandi bugera kuri bose.

WHO yavuze ko abatuye Isi bafite imyaka y’ubukure bagera kuri 17.5% bahura n’ikibazo cy’ubugumba cyangwa se kubura urubyaro (infertility), gusa hakazamo ikinyuranyo gito, cy’uko ijanisha ry’abahura n’ikibazo cy’ubugumba rihagaze, bijyanye n’ibice bitandukanye by’Isi batuyemo.

Mu bihugu bikize, abahura n’icyo kibazo mu gihe runaka mu buzima bwabo, bagera kuri 17.8% mu gihe mu bihugu bifite amikoro makeya n’ibifite aciriritse, icyo kibazo kiri kuri 16.5 %.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu itangazo yasohoye nyuma y’iyo raporo, yagize ati “Raporo iragaragaza ukuri gukomeye, ubugamba ntibuvangura”.

Ati “Umubare w’abahura n’icyo kibazo, ugaragaza ko hakwiye kubaho uburyo bwo kwagura ubuvuzi bwita ku myororokere, tukamenya ko iki kibazo kidakwiye gusigara inyuma mu bushakashatsi na gahunda zifatwa, kugira ngo haboneke inzira zizewe, zitanga umusaruro, kandi zihendutse zo gufasha abifuza kuba ababyeyi”.

WHO yatangaje ko ubugumba ari ikibazo gishobora kwibasira inzira y’imyororokere y’umugabo cyangwa se iy’umugore, bikagaragazwa n’uko hashira amezi 12 cyangwa se arenga nta gusama inda/kuyitera, kandi babyifuza.

Kuri abo baba bahuye n’icyo kibazo nk’uko WHO yakomeje ibisobanura, bashobora guhura n’ikibazo gikomeye cyo guhora bababaye, guhabwa akato, gukomererwa n’ikibazo cy’amikoro, ibyo kandi ngo bikagira ingaruka ku buzima bwiza bwabo bwo mu mutwe, no ku mitekerereze yabo.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Ubuvuzi ku bafite icyo kibazo hafi ya bwose, yaba ubujyanye no kugikumira (prevention), gupima no kuvura, harimo no gufashwa gusama binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka (in vitro fertilisation ‘IVF’), ngo usanga buhenze cyane, kandi budashobora kubonwa na bose kubera igiciro gihanitse.

WHO yatangaje ko ikiguzi cyo kwivuza ubugumba gitangwa n’umurwayi ufite icyo kibazo, akaba yifuza gusama hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF, inshuro imwe gusa usanga ngo hari ubwo atanga aruta ayo yinjiza ku mwaka.

Iyo raporo ya WHO yashingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku kibazo cy’ubugumba hirya no hino ku Isi, guhera mu 1990 kugeza mu 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bijya bigorana kwihanganira kubura urubyaro , gushaka umwana ukamubura binateza impagarara mu miryango( conflict).Abenshi duhora twizeye ko hari igihe bizakunda ( kubabuze urubyaro ). Muby’ukuri akenshi ikibitera usanga nko kugutsina gabo ari intangangabo zigahagije ,zitihuta(speed) kandi zidafite umwimerere(quality and quantity) ,ingaruka ziterwa no kwikinisha , uburemba,... naho ku gutsina gore ugasanga bafite Ibibyimba muri nyababyeyi , pH y’ umurengera , trompe zarazibye ,kubura imihango ,imihango idakama, nibindi byinshi ....

Ibi byose mvugiye aha nibindi ntarondoreye aha biri mushobora gutera ubugumba bityo rero birashiboka ko waba ufite kimwe muri ibi bibazo kandi byo biravurwa bigakira redo ntiwibuze amahirwe yo kwitwa umubyeyi nk’ abandi .
tugane tuguhe ubuvuzi ukeneye .

+250786430008
Mugire ubuzima buzima.

Petero yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Biteye agahinda kubura urubyaro.Usanga abantu babura urubyaro baba babaye cyane.Tujye twibuka ko ibibazo byose bili mu isi,byose bizavaho umunsi imana yazanye ubwami bwayo akaba aribwo butegeka iyi si nkuko ijambo ryayo rivuga.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.It is matter of time.

gasana yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka