Umuntu amaze amezi 6 adafite umutima

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Tchèque witwa Jakub Halik ufite imyaka 37 y’amavuko amaze amezi atandatu ariho ariko nta mutima afite. Abaganga bamushyizeho pompe imuha umwuka ikanakoresha amaraso mu gihe bagishaka ukuntu basimbuza umutima yari afite.

Jakub Halik ngo niwe muntu wa mbere ubashije kubaho igihe kinini adafite umutima kuko abandi byabayeho bahitaga basimburizwa imitima vuba na bwangu maze bakamara ku byuma bibaha umwuka akanya gato.

Umwe mu baganga be witwa Jan Pirk yatangarije ikinyamakuru Huffington Post ko uburwayi bw’uwo mugabo butari kwihanganira imiti yagombaga guhabwa iyo adakurwamo umutima.

Ngo bahisemo kumushyiraho pompe yikoreshereza ubwe kugira ngo abeho kandi ngo ibice by’umubiri we byose birakora neza.

Si ubwa mbere umuntu ahawe ipompo isimbura umutima kuko no mu mwaka wa 2011 hari umuntu wayihawe ariko ntiyabasha kurenza ibyumweru bitanu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yezu we!!!Imana igira amaboko!!!

Hey yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka