Umukino wa Karate ugiye kwifashishwa muri gahunda yo kurwanya malaria

Tariki 05-13/01/2013, mu masoko yo mu turere dutanu dukunze kwibasirwa n’indwara ya malaria kurusha utundi, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya iyo ndwara hifashishijwe gukinira abantu karate, biherekejwe n’inyigisho zivuga ku bubi bwa malaria n’uburyo bwo kuyirinda.

Imbuto Foundation ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate (FERWAKA), bateguye kwigisha abaturage babifatanyije n’imikino, nka bumwe mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa bukagera kuri buri wese, kuko bahamya ko abaturage bakunda imikino.

Uturere twa Kamonyi, Nyanza, Rwamagana, Bugesera na Nyagatare nitwo twatoranyijwe, aho abakozi b’imbuto Foundation bazagaragariza abaturage ko n’ubwo malaria yagabanutse cyane mu Rwanda, ntawe ukwiye kwirara.

“Tuzibutsa abaturage ko bagomba gukomeza kurara mu nzitiramibu ziteye umuti, aho kuzikoresha ibyo zitagenewe birimo kuzubakisha inzu z’inkoko, kuzirobesha cyangwa se kuzubakisha uturima tw’igikoni n’ibindi”; nk’uko Clement Niyonzima ushinzwe porogoramu yo kurwanya malaria mu Imbuto Foundation yasobanuye.

Guy Rurangayire, Umuyobozi wa tekiniki muri FERWAKA ahamya ko abaturage bazitabira ari benshi kumva inyigisho zivuga ububi bwa malaria n’uburyo bwo kuyirinda, kuko ngo imikino ya karate irimo kwiyereka (kata), hamwe n’uwo gukirana wa kumite, ihuruza abantu cyane.

Abayobozi bashinzwe kurwanya malaria mu Imbuto Foundation hamwe n'abahagarariye umukino wa Karate, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi bashinzwe kurwanya malaria mu Imbuto Foundation hamwe n’abahagarariye umukino wa Karate, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Imbuto foundation iteguye ku nshuro ya gatanu ubukangurambaga bwo kurwanya malaria yifashishije umukino wa karate mu insangamatsiko yiswe” irinde malaria, uryama mu nzitiramibu iteye umuti buri joro”.

Mu Rwanda indwara ya malaria imaze kugabanuka kugera ku kigero cya 6% mu mwaka wa 2012, ivuye ku kigero cya 54% mu w’2005, nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2012 yavuze tariki 31/12/2012.

Nyamara ku rwego mpuzamahanga, ibikorwa byo kurwanya malaria ngo byatangiye kugabanuka bitewe n’uko inzitiramibu n’amafaranga byo kwirinda iyo ndwara bimaze kuba bike, nk’uko ishami rya UN rishinzwe ubuzima (OMS) ryabitangaje mu kwezi gushize.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane kurwanya iki cyago. Ariko ndashaka gukosora gato: Ni nzitiramibu ikoranye umuti ntabwo ari iteye umuti kuko karishya ariyo yakoreshwaga mu gutera mu nzitiramibu none ubu zisigaye ziva mu ruganda zikoranye umuti kuburyo zidakeneye kongera guterwa undi muti.

yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka