Umugore yahawe nyababyeyi nyuma yo kumenya ko atayivukanye

Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka.

Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.

Umuntu udafite nyababyeyi ntashobora kubyara
Umuntu udafite nyababyeyi ntashobora kubyara

Kuri iyi nshuro, uwahawe nyababyeyi ni umugore w’imyaka 36 ayihawe na mukuru we, igikorwa cyagenze neza hatabayeho kubagwa bikomeye nk’uko Prof. Jean-Marc Ayoubi yabitangarije Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP dukesha iyi nkuru.

Umugore wahawe iyi nyababyeyi yari yaravutse ntayo afite bitewe n’indwara iterwa n’agakoko kitwa Rokitansky, iyi ndwara ikaba ifata nibura umwe mu bana b’abakobwa 4,000 bavuka mu mwaka.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bw’imyanya myibarukiro y’abagore mu bitaro bya Foch biri mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Paris, avuga ko iki gikorwa cyo gutera nyababyeyi muri uyu mugore cyamaze amasaha 18.

Nyababyeyi ni rumwe mu ngingo zigize imyanya myibarukiro y’umugore, rugizwe n’ibice bitandukanye birimo n’ibikora intanga ngore ndetse akaba ari naho umwana akurira mu gihe habayeho gusama. Iyo uru rugingo rudahari, ntihashobora kubaho gusama.

Mu mwaka wa 2019 itsinda ry’abaganga riyobowe na Prof. Ayoubi n’ubundi ni ryo ryabashije gutera nyababyeyi mu mugore witwa Déborah Berlioz mu gihugu cy’u Bufaransa na we wari urwaye indwara yaturutse ku gakoko ka Rokitansky.

Nyuma yo guhabwa iyi nyababyeyi, yabashije gusama biturutse kuri iyo nyababyeyi.

Ku isi yose, abantu 80 ni bo bamaze guhabwa za nyababyeyi.

Kugira ngo iki gikorwa kibe, umuntu asabwa kubona mugenzi we uyifite nzima akayimuha nk’ubukorerabushake, yaba mwene wabo wo mu muryango we cyangwa inshuti ye ya hafi bikanabanza gusuzumwa niba bizakunda mbere y’uko igikorwa nyirizina cyo kuyikura muri umwe no kuyishyira mu wundi gitangira.

Tariki 19 Ukwakira 2022, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, aho bizafasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu, mu rwego rwo koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gutanga serivisi z’ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka