Umuganga umwe yita ku barwayi 8.500 yakagombye kwita ku 1000 gusa

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abaganga bake kuko umuganga umwe yita ku bantu 8.500 yakagombye kwita ku bantu 1000 nk’uko bisabwa na WHO.

 Dr Patrick Ndimubanzi (iburyo) na Dr Belay Begashaw, umuyoboozi wa SDGC mu kiganiro n'abanyamakuru
Dr Patrick Ndimubanzi (iburyo) na Dr Belay Begashaw, umuyoboozi wa SDGC mu kiganiro n’abanyamakuru

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Werurwe 2018.

Icyo kiganiro cyari kigamije kuvuga ku nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri izabera i Kigali ikazatangira kuri uyu wa 8 Werurwe 2018, ikaba izavuga ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ariko ikazibanda ku buzima.

Dr Ndimubanzi yavuze ko nubwo abaganga bagenda biyongera n’ubundi bakiri bake ugereranyije n’ababakenera.

Yagize ati “Mu gihe gishize umuganga yitaga ku barwayi 10.000 ariko ubu tugeze ku bantu 8.500 ku muganga umwe. Ibyo ariko ntibihagije kuko urebye mu gihugu cyose uko tugenda twongera ibigo nderabuzima, abaganga baracyari bake, ni ukongera ingamba zo kuzamura umubare wabo”.

Yagarutse kandi ku baganga bava muri Leta bakajya kwikorera mu gihe ibitaro n’ibigo nderabuzima bibakeneye.

Ati “Bariya baganga bajya kwikorera ubu twatangiye kujya tubahamagara bakaza kudufasha mu mavuriro ya Leta. Akenshi iyo tugiye nko kubaga abarwayi mu bitaro by’uturere turabazana tukajyana na bo, bakaboneraho no guhugura abaganga bacu bato kandi iyo gahunda izakomeza”.

Ibyo ngo biri mu bizagabanya icyuho kiri muri bimwe mu bigo by’ubuzima bya Leta, ariko kandi ngo buhoro buhoro bazagenda biyongera.

Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kiri muri bimwe iyo nama izahuza abantu basaga 500 baturutse hirya no hino ku isi izagarukaho ndetse n’ibijyanye n’imivurire muri rusange.

Ikindi ngo hazarebwa uko urwego rw’ubuvuzi ruhuzwa n’ibindi bikorwa by’iterambere ibihugu bigenda bishyiraho kuko ngo nta bikorwa remezo n’ubuvuzi butashoboka.

Ibyo ngo bizatuma ibihugu bihanahana ubunararibonye, bimwe byigire ku bindi hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.

Insanganyamatsiko y’iyo nama ikaba igira iti “Ubuzima bwa buri wese bugomba kwitabwaho by’umwihariko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka