
Byatangajwe na Dr Agnes Binagwaho, umuyobozi mushya w’iyi kaminuza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Mata 2017.
Iyi kaminuza yigenga yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2015, biturutse ku gitekerezo cy’umushinga ‘Partners in Health’.
UGHE ikorera mu Mujyi wa Kigali n’ahitwa i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, ariko ngo ikaba iteganya kubaka ikicaro gikuru cyayo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bitarenze umwaka wa 2018.
Dr Binagwaho avuga ko iyi kaminuza ije kongera abahanga mu by’ubuzima muri rusange kuko ngo bagikenewe mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Yagize ati “Tugiye kongera umubare w’abahanga mu by’ubuzima biganjemo abaganga b’inzobere mu kuvura uburwayi butandukanye cyane ko dufatanya na kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tuzakorana kandi na kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu karere bityo tuzamure ireme ry’uburezi cyane cyane mu by’ubuzima”.
Kuri ubu iyi kaminuza ngo ifite abanyeshuri 60 barimo kwiga icyiciro cya gatatu mu mashami atandukanye y’iby’ubuzima ariko ngo muri 2018 izakira abashya 300 bazatangira kwiga ikiganga mu cyiciro cya mbere.
Akomeza avuga ko abazifuza kwiga muri iyi kaminuza bose bazoroherezwa bitewe n’ubushake n’umwanya bafite.

Ati “Mu gihe kiri imbere tuzigisha ab’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gihe cy’umwaka umwe ariko bakiga nta kindi bakora kugira ngo byihute.
Tuzigisha kandi no mu buryo bufasha aba kure kugira ngo buri wese abone ikimunogeye kandi arangize ari umuntu ushoboye mu rwego rw’ubuzima”.
Mu banyeshuri biyandikishije kuziga muri iyi kaminuza mu mwaka w’amashuri utaha, ngo harimo abakomoka mu bihugu 27 byo ku migabane yose.
Kwiga muri iyi kaminuza yo ku rwego mpuzamahanga ngo bisaba ko umuntu aba azi icyongereza gihagije, gusa ngo hashobora kuzabaho n’amahugurwa y’amezi agera kuri atanu ku batazi uru rurimi ku buryo buhagije mbere yo gutangira kwiga.
Ohereza igitekerezo
|
nonese abantu bize icyiciro cya mbere na secondaire hanze (congo Burundi,Uganda,kenya)bemerewe gukomereza muriyo kaminuza?murakoze
ahubo bashyiremo ingufu nyinshi.
mubyukuri iyi kaminuza irakenewe cyaneee!
iyi kaminuza yibyubuziman ni umugisha mu Rwanda udasanzwe njye mbabwizukuri kuko hari indwara zihangayikishije muri iki gihe kandi birashoboka ko iyikaminuza ya kwigisha cyangwa ikanashyiraho ubushakashatsi ikanasohora abahanga mukuvura indwara zikomeye mu Rwanda ndetse no mukarere!
nagira ngo mbaze ese amafranga y’ishuri kur bari banyeshuri bo mucyiciro cya mbere ni angahe ?