Udukingirizo tugejejwe mu midugudu, inda zitateguwe zagabanuka

Muri iki gihe gutwara inda ku bangavu byabaye nk’icyorezo, hari abatekereza ko udukingirizo tugejejwe henshi no mu midugudu byaba umuti kuri iki kibazo.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'agakingirizo, hari abatahanye twinshi bagamije guhaho na bagenzi babo bajya badukenera
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo, hari abatahanye twinshi bagamije guhaho na bagenzi babo bajya badukenera

Claudine Ukwitegetse, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yabigarutseho tariki ya 13 Gashyantare, nyuma y’ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo byabereye muri aka karere.

Yagize ati “Urubyiruko, cyane cyane abakobwa, bagira isoni zo kujya gushaka udukingirizo ku kigo nderabuzima bakadusaba kutubazanira mu midugudu. Iyo tudusabye baratuduha, ariko kujya kutuzana biratugora.”

Yifuza rero ko hajya hagira igihe udukingirizo bakadushyikirizwa mu midugudu, kugira ngo igihe baganirije urubyiruko babe badufite banatubahe, kandi n’abatwifuza bose, atari n’igihe cy’ibiganiro, batubone.

Ukwitegetse anatekereza ko uku kwegereza udukingirizo urubyiruko byagabanya cyane umubare w’abatwara inda cyangwa bazitera batarashinga ingo.

Ati “Baramutse babuduhaye, kubyara inda zitateguwe byagabanuka cyane. Urubyiruko kandi rwakoroherwa kubona udukingirizo, kandi natwe bikatworohera kutubona ngo tutubahe.”

Ernest Nyirinkindi avuga ko bagiye gukurikirana bakareba niba abajyanama b'ubuzima babona udukingirizo duhagije
Ernest Nyirinkindi avuga ko bagiye gukurikirana bakareba niba abajyanama b’ubuzima babona udukingirizo duhagije

Ernest Nyirinkindi ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zishingiye ku guhindura imyitwarire mu ishami rishinzwe kurwanya Sida mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, avuga ko bagiye gukurikirana ukuntu abajyanama b’ubuzima bahabwa udukingirizo, kugira ngo badushyikirize abadukeneye, hagamijwe ko boroherezwa kudahora bajya kudushaka ku bigo nderabuzima.

Ati “Tugiye gukurikirana turebe niba abajyanama b’ubuzima igihe bagiye gufata udukingirizo batubona igihe cyose, cyangwa niba bahabwa uduhagije. Wa mugani ntibyari bikwiye ko byamufata iminsi myinshi yo kujya kudushaka.”

Nyirinkindi avuga ko barimo no kureba ukuntu udukingirizo twajya duhabwa urubyiruko kugira ngo bagenzi babo bajye batubona biboroheye, nta gutinya amaso y’abantu bakuru.

Hagati aho ariko, ngo hagenda hashyirwaho utuzu two gufatiramo udukingirizo ku buntu. Mu Karere ka Huye, ngo ahitwa ku Mukoni ako kazu karahari.

Mu mwaka ushize wa 2018, mu Karere ka Huye hagaragaye abakobwa babyariye iwabo 338. Ibi bivuga ko bariya 338 batakoresheje agakingirizo mu gihe bakoraga imibonano mpuzabitsina, kandi nta n’uwakwemeza ko ari bo bonyine bayikoze n’abo batashakanye badakoresheje agakingirizo.

Nyamara hashize imyaka irenze ibiri mu bigo nderabuzima hatangijwe gahunda yo kugira inama urubyiruko ku buzima bw’imyororokere no kurugezaho udukingirizo ku buntu.

Urubyiruko ngo rutinya kujya ku bigo nderabuzima muri iyi gahunda yarugenewe, ari na yo mpamvu hari igihe abakeneye udukingirizo badutuma abajyanama b’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka