Ubuzima: Menya ibiribwa byagufasha kurwanya umunaniro

Kugira ngo umuntu ahorane ubuzima buzira umuze kandi agira imbaraga, imirire myiza ni ingenzi.

Amacunga ari mu byagufasha
Amacunga ari mu byagufasha

Muri iki gihe, usanga abantu benshi bataka umunaniro kubera gukora cyane ndetse abenshi ntibabona umwanya uhagije wo kuruhuka.

Nyamara burya hari uburyo dushobora kwirinda umunaniro binyuze mu byo turya nk’uko urubuga TopSanté rwandika ku buzima rubivuga. Hari ubwoko bwinshi bw’ibiribwa byifitemo ubushobozi bwo kurinda umubiri w’umuntu umunaniro. Muri ibyo biribwa higanjemo imboga n’imbuto.

Mu mbuto, Amacunga aza ku mwanya wa mbere mu kurwanya umunaniro. Kubera ingano ya vitamini C ziba mu icunga rimwe, uru rubuto rwongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse rukanarinda udutsi duto tujyana amaraso mu bwonko kwangirika.

Hari kandi na Epinari
Hari kandi na Epinari

Aha ugirwa inama yo kurya byibura icunga rimwe mu gitondo ubyutse kandi ukarirya ari umwimerere kuko iyo urikozemo umutobe ritakaza ubushobozi bwo kurinda umunaniro.

Imboga za Epinari (épinards) n’ubwo zidakungahaye ku mwunyungungu wa feri (fer), zikize cyane ku wa manyeziyumu (magnesium) ufasha umubiri mu ikorwa ry’ingufu zirinda uturemangingo kwangirika.

Izi mboga kandi zifasha cyane abagore batwite haba mu kubarinda indwara ubwabo ndetse n’umwana uri mu nda.

Ushobora no kwifashisha imboga za Sereri
Ushobora no kwifashisha imboga za Sereri

Sereri nazo ni imboga nziza mu kurwanya umunaniro kubera ko zikungayahe kuri feri aho muri garama 100 dusangamo miligarama 4,32.

N’ ubwo abenshi baziko sereri zijya mu nyama gusa, burya ushobora no kuzishyira muri salade; mu mafi no mu biryo nk’umuceri n’ibindi.

Mu biribwa birwanya umunaniro Tungurusumu nayo iza imbere kuko ikungahaye kuri vitamini C, ikabamo imyunyungungu nka magnesium, calcium na potassium byose biyiha ubushobozi bwo kurwanya umunaniro.

Tangawizi
Tangawizi

Tangawizi nayo burya irinda umunaniro. Mu gihe wumva wacitse intege, ikirahuri kimwe cy’amazi ashyushye wavanzemo tangawizi byagarurira umubiri ubuyanja kubera ubushobozi bwo kongerera umubiri ingufu tangawizi yifitemo.

Icyayi kizwi nka Thé vert, ni ingenzi cyane mu kurwanya umunaniro kubera ingano ya vitamine C kigira ndetse kandi iki cyayi gifasha mu gucagagura ibinure umubiri udakeneye, bityo ukaba wabasha kugabanya ibiro igihe ubangamiwe n’umubyibuho ukabije.

Kunywa iki cyayi mu bihe bitandukanye by’umunsi bishobora no kurinda indwara z’umutima nk’umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Tangawizi
Tangawizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi ni uko tutabiha agaciro naho ubundi ibiribwa birimo imiti itandukanye tutiriwe dukoresha imiti yo nganda

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka