Uburwayi bwo mu Umutwe ni Indwara nk’izindi kandi buravurwa

Buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu umutwe, insanganyamatsiko y’umwaka wa 2011 igira iti ”Twongere imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe”.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukwakira,2011, Dr Kayiteshonga Yvonne ukuriye ishami rishinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima, yagaragaje intera urwanda rumaze gutera mubijyanye no guteza imbere ubuzima bwo mu umutwe ugereranije n’ibindi bihugu byo mu karere, muri byo hakaba harimo politiki nshya yo kwegereza abanyarwanda ubuvuzi bujyanye n’indwara zo mu umutwe kuburyo nibura byazagera kurwego rw’ibigo nderabuzima kuko kugeza ubu hari abaganga b’ubuvuzi bw’uburwayi bwo mu umutwe ku rwego rw’akarere gusa, hashyizweho kandi serivisi yakira ikanasuzuma abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu umutwe yunganira ibitaro by’indera, hatanzwe ibitabo bifasha abunganira ibikorwa by’ubuzima, habayeho gufatanya n’izindi nzego za leta mu guhangana niki kibazo igihe bibaye ngombwa, nko mu gihe cy’inkiko gacaca, gufatanya na komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mubuzima busanzwe ingabo zavuye kurugero…Yasobanuye kandi ko uburwayi bwo mu umutwe ari uburwayi nk’ubundi ndetse ko hari n’ubushobora kuvurwa bugakira.

Ikibazo cy’uburwayi bwo mumutwe mu Rwanda kigenda gifata intera uko umwaka utashye nkuko imibare y’abitabira servise z’ubu buvuzi ibigaragaza, mu mwaka wa 2006 umubare w’abagannye ubu buvuzi wari abantu 20124, mu mwaka wa 2007 ni 25830, muri 2008 bari 31125; mu mwaka wa 2009 bari bamaze kugera kuri 34951 naho umwaka ushize wa 2010 abagannye iyi serivisi ni 36392.

Uretse kuba u Rwanda rwarahuye na jenoside ndetse n’ingaruka zayo, zimwe muzindi mpamvu zitera kuzamuka kw’iyi mibare ngo ni uko abanyarwanda bamaze gukangukira kwitabira gahunda z’ubuvuzi cyane cyane kuko baba banafite ubwisungane mu kwivuza, ikindi ni uko imyumvire igenda ihinduka kuko ubundi wasangaga abafite ubu burwayi barafungiranwaga, bagahezwa, bagahishwa cyangwa bakavurizwa mubavuzi ba gihanga no mubapfumu.

Bumwe mu buvuzi buhabwa abafite ubu burwayi harimo imiti, gufashwa mu buryo bw’ibiganiro hamwe no kubafasha kwongera gusubira mu buzima busanzwe, ubu buryo uko ari butatu hari ushobora kubuhabwa bwose, hari n’ushobora guhabwa bumwe muri bwo cyakora uburyo bwo gusubizwa mu buzima busanzwe bose bakaba babuhuriraho.

Nubwo ariko hari ibyakozwe nibiteganywa gukorwa ngo inzitizi ziracyahari, izagarutsweho ni nk’ikibazo cy’imyumvire itari myiza ku ndwara zo mumutwe aho abantu baba bagitekereza ko uzirwaye atakiri umuntu muzima wagira akamaro bityo agahabwa akato, imyumvire imwe nimwe ijyana n’umuco ndetse n’imyizerere aho benshi bazita amarozi bagahitamo kugana abapfumu cyangwa hakaba abazifata nk’amadayimoni bakaguma mu nsengero ntibavuzwe, ikindi ni umubare w’inzobere muri ubu buvuzi ukiri muto mu Rwanda.

Mu butumwa bwatanzwe harimo kumva ko ikibazo cy’uburwayi bwo mu umutwe ari icya buri wese kandi uwahuye nabwo akitabwaho mumuryango, hakabaho guhindura imyumvire kuri izo ndwara hakorwa ubukangurambaga buhagije, kugira imikoranire hagati ya ministeri y’ubuzima n’abavuzi ba gihanga kuko usanga abafite ubu burwayi abenshi ariho babanza bigatuma bagera kubuvuzi nyabwo batinze, ikindi ni uko nabagize ibyago byo kuzirwara bakwiye gufashwa bakanitabwaho muri mu muryango nyarwanda kuko uburwayi bwo mu umutwe nabwo ari uburwayi nkubundi ndetse nuwahuye nabwo akongera kwakirwa mu buzima busanzwe.

Marie Josée IKIBASUMBA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Jxdxx Muakcxyj real ugg boots uk Hmjfx Lpvtd http://www.altinvestmentservices.com/
Fpymh Sswtbreq uggs sale Iiqjxhmf Nezgkjvm http://www.ugg-saleuk.info/

yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka