Uburengerazuba: Handicap International ugiye kurwanya indwara y’igicuri mu turere 4
Umuryango ufasha abafite ubumuga Handicap International, uje gukorera mu turere 4 tw’Intara y’Iburengerazuba (Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Karongi) mu rwego rwo guhashya indwara y’igicuri mu baturage b’utu turere.
Uyu mushinga uzamara imyaka 3, ukazakora imirimo yo kongerera ubushobozi abaganga mu bigo nderabuzima no mu bitaro bitandukanye mu kuvura iyi ndwara, mu gutanga ibikoresho ndetse n’imiti bizafasha mu kuyivura; nk’uko Mutabazi Phenias uhagarariye umushinga wo kurwanya igicuri mu muryango Handicape International abivuga.

Yongeraho ko mu Rwanda iyi ndwara ihagaragara kuko abagera kuri 4.9% bagaragaye ko bafite ikibazo cy’iyi ndwara. Ibi bikaba byumvikana ko ikwiye kurwanywa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda nk’uko yakomeje abigarukaho.
Nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu abivuga, imibare y’imyaka 3 ishize igaragaza ko muri Nyabihu iyi ndwara ihagaragara. Mu mwaka wa 2012, hagaragaye abarwayi 456, mu wa 2013 hagaragara 492 naho muri uyu wa 2014 hakaba haragaragaye 388.

Akaba asanga uyu mushinga uzabafasha mu kurandura burundu iyi ndwara no gukosora imyumvire mibi bamwe mu Banyarwanda bagira kuri yo bayitiranya n’ibisazi, amadayimoni cyangwa ibindi nyamara kandi ari indwara ivurwa igakira, uwari uyirwaye akagira icyo amarira umuryango we n’igihugu.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo ukurikije aho isi igeze iyi ndwara ntiyagakwiye kuba ikvigwa. igombwa kurandurwa burundu kandi uyu musanzu wa handica international ni uwo kwishimirwa