Ubundi bushakashatsi bugaragazako SIDA ishobora kuzabonerwa umuti

Itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa n’Abanyamerika bakora ubushakashatsi ku cyorezo cya Sida i Montpellier mu Bufaransa bavumbuye ibintu byorohereza virusi itera Sida kwinjira mu turemangingo bita Lymphocyte T CD4 dufasha umubiri gukora abasirikare bawurinda. Utwo turemangingo ni two virusi itera Sida ibanza kumunga mbere y’uko yangiza umubiri.

Ikinyamakuru l’Express kivuga ko abo bashakashatsi babonye agace kaba kuri Lymphocyte T CD4 kitwa Glut-1 (glucose transporter-1) gafasha amasukari kwinjira muri Lymphocyte TCD4 noneho zikayifashisha mu kwikorera ingufu zizifasha gukora. Iyi nzira niyo virusi itera Sida inyuramo ikangiza izo Lymphocyte ntizibe zikibashije gukora abasirikare bashobora guhangana na yo.

Abo bashakashatsi bavuga ko haramutse habonetse imiti igabanya imikorere y’aka gace ka Glut-1” byagabanya ubwandu bwa virus itera SIDA kuko itaba ikibashije kubona uburyo yangiza Lymphocyte T CD 4 n’ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara.

Bongeraho ko gukoresha utu duce (glut-1) bituma virus ya SIDA yihishe imbere mu turemangingo (cells) isohoka ikajya inyuma hanyuma imiti na yo ikaboneraho iko iyirwanya ikayica.

Hashize igihe gito umushakashatsi w’umunyamerika, Todd Rider, avumbuye umuti witwa DRACO ushobora kuvura indwara ziterwa na virusi nyinshi harimo na virusi itera Sida. Ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba ariko ngo bishobora kuzatwara imyaka igera ku icumi kugirango hemezwe ko uwi muti wakoreshwa no ku bantu.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka