Ubuhamya bwa Frank wakize Coronavirus nyuma y’iminsi 22 mu bitaro

Uwitwa Frank (izina akoresha kuri twitter, Frank @22fr22), uri mu ba mbere bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda, akaba yaranayikize, yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho kimwe n’abandi bari barwaranye rukabavura ku buntu.

Mu buhamya uyu Frank yanyujije kuri twitter, yagaragaje uburyo Leta y’u Rwanda yita ku bantu banduye COVID-19, ikabavura kandi igashakisha abahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe.

Muri ubu buhamya, avugamo uburyo hari benshi bagiye batangaza amakuru ahabanye n’ukuri ku banduye Coronavirus mu Rwanda.

Avuga ko we ajya kwisuzumisha nta bimeyetso bikomeye yari afite, uretse gusa kuba yarumvaga mu mazuru hafunganye.

Ku munsi wakurikiyeho, Frank avuga ko ari bwo yamenyeshejwe ko yanduye Covid-19, aba abaye umurwayi wa kabiri wanduye icyo cyorezo mu Rwanda.

Avuga ko kuva ibisubizo bye byagaragaza ko yanduye, Minisiteri y’Ubuzima yamubaye hafi ikamwitaho, ndetse mu masaha makeya, abantu bose bahuye na we bakaba na bob amaze gushakishwa.

Ati “Ntushobora kumva imbaraga abantu bakoresha kugira ngo barinde buri muntu mu gihugu. Dufata ubwisungane mu kwivuza nk’ikintu gisanzwe. Nya kwisuzumisha sinigeze nibaza uri bwishyure”.

Ati “Mu minsi 22, abashinzwe isuku, inzobere mu mirire, abaforomo, abahanga muri laboratwari, abaganga ndetse n’abashinzwe umutekano, babaga bahari ku bwacu, amasaha 24, iminsi irindwi.

Mbaza ibijyanye n’itsinda ryumutekano! Nkurikije ubunararibonye bwanjye, ibigo byita ku ndwara zandura cyane biribasiwe mu bihugu byinshi,

Abarwayi benshi n’inzobere mu buzima basize ubuzima mu bitero by’ubunyamaswa. Ibi si ko byari bimeze kuri twe. Twishimiraga gusinzira nijoro tuzi ko umutekano wacu urinzwe”.

Avuga ko ku bijyanye n’abo bahuye, mu masaha make bose bari bamaze kuganirizwa, ndetse bose bishyize mu kato ngo batagira abo banduza.

Avuga ko mu minsi 22 yamaze, yabonye abantu babasengera, ababohererezaga ibitabo byo gusoma, ariko hakaba n’abashakaga kumenya aho abanduye baturuka n’abo ari bo kugira ngo babirinde.

Ati “Ntabwo nibuka abadusuzuguye, ahubwo abari bahari ku bwacu”!

Avuga ko nyuma y’iminsi 22 yaje gusezererwa, agasezererwa hamwe n’abandi babiri.

Nyuma yo gusezererwa mu bitaro, umwe mu bo bari barwriye hamwe w’umunyamahanga, yarabajije ati “Inyemezabwishyu yanjye ni angahe”?

Umuganga w’ubunyamwuga bwinshi ngo yaramusubije ati “Ntayo”.

Frank agakomeza agira ati “Iri ni ryo jwi ridasanzwe uzumva, kuko mu bihe byinshi uzumva ijwi ry’icyuma gisohora impapuro (printer) n’ijwi ryiza rikubwira ngo ‘murishyuragusa amadorari runaka ($ XXX) nyakubahwa”.

Frank akomeza avuga ko ashimira byimazeyo abantu baraye amajoro badasinzira bareba ko buri Muturwarwanda atakwandura iki cyorezo.

Avuga kuri gahunda ya #GumaMuRugo, Frank avuga ko ubwo yafashaga inzego kemenya abantu bahuye na we, atatekerezaga ko yaba yarahuye n’abantu benshi mu gihe gito nkuko byagenze.

Ati “Abo kandi ni abo mu muryango wanjye n’inshuri zanjye, si abandi bantu bo hanze nkunda ariko ntazi. Inshuti z’abanyamahanga twahuriye muri banki, mu masoko, amahahiro, n’ahandi.

Ati “Ndabinginze mugume mu rugo, ni cyo kintu cyiza mushobora gukora”.

Avuga ko yabonye abantu benshi bibaza ku mubare w’abantu bakira iki cyorezo mu Rwanda, gusa avuga ko abo ari abatazi akazi abakora isuku, abaforomo, inzobere mu mirire, abaganga n’abashinzwe umutekano bakora buri munsi, mu guhangana n’icyo cyorezo mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka