Ubufatanye bwa UNFPA n’ishyirahamwe ry’ababyaza bwitezweho kugabanya impfu mu gihe cyo kubyara

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere mu Rwanda (UNFPA Rwanda) n’ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda (Rwanda Association of Midwives), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, mu rwego rwo gufasha ababyaza kurushaho kunoza akazi kabo no kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

Umuyobozi Mukuru uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah, yavuze ko basanzwe bafitanye imikoranire, ariko ko aya masezerano azatuma imikoranire irushaho kugira ingufu kandi agafasha ababyaza gukora nk’abanyamwuga.

Umuyobozi Mukuru uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah
Umuyobozi Mukuru uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah

Yashimiye u Rwanda kubera ingufu rushyira mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo kwitaho kuko umugore umwe cyangwa babiri bapfa buri munsi mu Rwanda bazize inda batwite, igihe babyara, cyangwa bazize ingaruka bahura na zo nyuma yo kubyara.

Ati “Rero turacyafite urugendo rurerure kugira ngo tugere ku ntego zacu, ariko dufite icyizere ko iri shyirahamwe ry’ababyaza nirihabwa ubushobozi, u Rwanda ruzarushaho kugabanya cyane umubare w’impfu mu gihe cyo kubyara ndetse na mbere yaho.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine, avuga ko bishimiye aya masezerano kuko azabongerera ingufu mu mwuga bakora w’ububyaza.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine

Yagize ati “Aya masezerano avuze ikintu gikomeye cyane. Twari dusanzwe dukorana na UNFPA bakadufasha muri byinshi, ariko burya iyo abantu bakoranye amasezerano biba bivuze ko bagiye kurushaho gukorana neza. Kuri twe rero ni ikintu kiremereye cyane, tugiye kurushaho gukora neza, twita ku mwuga wacu, kandi twite ku guteza imbere ubumenyi bw’abanyamuryango muri uyu mwuga.”

Muri ayo masezerano, UNFPA izafasha ababyaza mu kubongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa kugira ngo bakore neza kinyamwuga, kubaha ibikoresho, kubakurikirana mu kazi kabo no kugenzura uko bagakora hagamijwe kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.

Abakora umwuga w’ububyaza bagaragaza ko bakiri bake mu gihugu hose, ku buryo usanga aho bakenewe hose batahaboneka, bakaba bakora akazi kenshi, cyangwa se ugasanga birakorwa n’abatabifitemo ubumenyi buhagije.

Kuri ubu mu Rwanda hose habarizwa ababyaza 2006, ariko abari mu ishyirahamwe ry’ababyaza ni 450, na bo kandi bakaba batabikora nk’akazi ka buri munsi. Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ndetse na UNFPA bukangurira abanda babyaza kuza bagafatanya kugira ngo barusheho guteza imbere uyu mwuga ufitiye akamaro kanini ubuzima bw’abana n’ababyeyi.

Iri shyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda risaba n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa kubaba hafi no gufatanya mu mikoranire, kugira ngo barusheho gukunda ibyo bakora, kandi babikore neza, barusheho gutanga umusaruro.

Bishimiye amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono
Bishimiye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine, ati “Dukeneye izindi nyunganizi mu bafatanyabikorwa, kuko uyu ni umushinga ukeneye amafaranga n’abandi bantu benshi. Baradufasha kwigisha ababyaza ariko umubare ntabwo uhagije. Dukeneye abanda batwunganira kugira ngo tugire benshi bahagije, ku buryo buri mugore wese uzajya ubyara nibura azabe yabifashijwemo n’umubyaza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka