Ubu ushobora kwisuzumisha indwara zitandukanye ukoresheje terefone

Abahuraga n’ibibazo byo kurwara bakabura uko bagera kwa muganga byihuse kuri ubu babonye igisubizo babikesha ikoranabuhanga rikoresha terefone.

Ubu ushobora kwisuzumisha ukoresheje terefone
Ubu ushobora kwisuzumisha ukoresheje terefone

Ikompanyi yitwa “Babyl” y’Abongereza imaze umwaka urenga ikorera mu Rwanda, niyo yazanye iryo korana buhanga ryo kwisuzumisha utarinze kujya kwa muganga.

Kugira ngo ubonane na muganga ukoresheje terefone, ufata terefone ukandika *811# ukohereza ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Winjiye muri iyo sisiteme ushobora gusaba kuvugana n’umuganga ugusuzuma. Iyo ubisabye mbere yuko bagusuzuma wishyura 500RWf ukoresheje terefone (Mobile Money).

Iyo umaze kwishyura bahita bakoherereza ubutumwa (SMS) bugufi bukumenyesha ko uvugana na muganga mu gihe kiri hagati y’iminota itanu na 15 iyo ku murungo hariho abantu bake. Haba hariho abantu benshi bakakubwira ko uvugana na muganga bitarengeje iminota 30.

Iyo umaze kuvugana na muganga ashobora kukwandikira imiti bitewe n’indwara urwaye. Kugira ngo umenye imiti bakwandikiye, bakoherereza ubutumwa bugufi ukabujyana kuri farumasi zikorana na “Babyl”.

Iyo ugeze kuri farumasi, uha terefone uyikoramo akareba ‘sms’ bakoherereje akayishyira muri sisiteme ubundi bakaguha imiti ukishyura ukoresheje ubwishingizi cyangwa ku giti cyawe.

Ubusanzwe kwisuzumisha ukoresheke "Babyl" ntibyishyurwaga hakoreshejwe ubwishingizi.

Ariko ngo guhera muri Gashyantare 2018, abantu bemerewe gukoresha RAMA na Mitiweri, bakishyura ayo basanzwe bishyura igihe bagiye kwa muganga.

Minisitiri w'ubizima, Dr Diane Gashumba n'aabayobozi ba Babyl Rwanda
Minisitiri w’ubizima, Dr Diane Gashumba n’aabayobozi ba Babyl Rwanda

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba avuga ko ubwo buryo butaje gukuraho ubundi bwari busanzwe bumenyerewe bwo kwisuzumisha. Ahubwo ngo bizajya byuzuzanya kuko hari n’indwara zidashobora kuvurirwa kuri terefone.

Agira ati “Izi serivise zizuzanya kuko n’abaturage ubwabo bamaze kubyumva. Hari uburwayi bukenera kubonana na muganga koko. Kandi aba ba ‘Babyl’ nabo iyo bumvise umuturage aterefonnye akavuga uburyo arwaye hari ibyo bamuvura.”

Akomeza agira ati “Ariko hari n’uburyo bamugira inama yo kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo abonane n’umuganga hadakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Dr. Singa Patrick, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri "Babyl" avuga ko hari uburyo bugera kuri bubiri umurwayi ashobora kwifashisha kugira ngo abone serivise.

Agira ati “Umurwayi ashobora gukoresha serivise yacu ari iwe mu rugo yifashishije terefone akaduhamagara ikindi ni uko umurwayi ashobora kugana ikigo nderabuzima kimwegereye umuforomo akamufasha.”

Muri Babyl bagira inama abantu yuko bagomba kwitwara kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza
Muri Babyl bagira inama abantu yuko bagomba kwitwara kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza

Ikindi ni uko hari indwara “Babyl” idashobora kuvurira kuri terefone zirimo ibikomere, kubyara n’ubundi buvuzi bwihutirwa.

Uburyo bwo kwisuzumisha hakoreshejwe terefone bumaze kwitabirwa n’Abanyarwanda bagera ku 750000, bamaze kwiyandikisha muri sisiteme yabo.

Kuri ubu serivise ya “Babyl yakira abarwayi babarirwa mu 1000 na 1500 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwiriwe dabasuhuje jefiye ikibazo gikomeye twetujakwivuza ariko nago abagaga ba duha agaciro nimibona ubutumwa mugare utubiganireho 0791504829

0791504829 yanditse ku itariki ya: 5-03-2024  →  Musubize

Ngewe mfite ikibazo cyuburwayi narivuje ariko ubu nkaba nshaka attestation medicale inyemerera kurya ibiryo byamfasha muburwayi bwange.

Ndi umunyeshuri

KWIZERA Schadrack yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Mwaramutse nukuri ibyo mwaduteguriye.turabashimiye ariko nimero yaterefone twabashakiraho ntayo mwaduhaye murakoze

imanikoribyayo yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza,

Turashimira cyane ubu bufasha nkeka ko bwifuse kandi bukaba bunoroshye kuri benshi, mubyukuri nubwo mutubwiye byinshi ariko ntimwatubwiye aho babyl wayisanga haba inaha Ikigali ndetse no mu ntara; ntimwanatubwiye kandi Farumas zikorana nayo,aho zibarizwa nuko zitwa(Names and specification, city, village, and so on).

Murakoze

uwizeyimana Yvonne yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Exe indwara zimyororokere nazo murazivura??
Mwatubwira

Emmy yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka