U Rwanda rwiteguye kuziba icyuho cy’abajyaga gushaka serivisi z’ubuvuzi mu mahanga

Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, ruratangaza ko mu Rwanda hatewe intambwe ya mbere mu rugendo rurerure bafite mu kuziba icyuho cy’abajyaga gushaka serivisi z’ubuvuzi mu mahanga.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 04 Gicurasi 2022, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro porogaramu nshya 13 mu rwego rw’ubuvuzi zizajya zifasha abaganga kuvura indwara.

Izi Porogaramu uko ari 13 zizajya zifasha abaganga kuvura indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri zifata abagore, kuvura abantu bakuru ndetse n’abana, kuvura impyiko, ubuvuzi bw’indwara z’uruhu ndetse n’izindi.

Abazitabira amasomo muri izo porogaramu bazajya biga mu byiciro binyuranye kugera ku mpamyabumenyi y’ikirenga ya PhD, aho gukurikirana amasomo bizajya bifata igihe kiri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5 bitewe n’ubwoko bw’ubuvuzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, Dr. Patrick Ndimubanzi, yavuze ko bitewe n’umubare munini w’abarwayi bakeneraga ubuvuzi ntibuboneke mu gihugu rimwe na rimwe bikanasaba ko bajya kwivuza hanze y’u Rwanda, iyi gahunda ije ikenewe kugira ngo izatange ibisubizo.

Dr. Patrick Ndimubanzi avuga ko iyi ari intambwe ya mbere bateye yo kuziba icyuho cy'abajyaga gushaka serivisi z'ubuvuzi hanze
Dr. Patrick Ndimubanzi avuga ko iyi ari intambwe ya mbere bateye yo kuziba icyuho cy’abajyaga gushaka serivisi z’ubuvuzi hanze

Yagize ati “Ni gahunda iziye igihe bitewe n’umubare munini w’Abanyarwanda bajyaga mu mahanga gushaka izi serivisi, umubare w’abaganga barimo ab’inzobere, abafite ubumenyi bukenewe uracyari muto, ni yo mpamvu twizera ko iyi gahunda dutangiye, izadufasha kuziba icyo cyuho. Iyi ni intambwe ya mbere duteye mu rugendo rurerure dufite imbere”.

Yakomeje agira ati “Kuba tuzi ko dufite ikibazo cy’ubucye bw’abakora mu rwego rw’ubuzima, birasaba ko duhuza imbaraga kugira ngo urwego rw’ubuzima rwacu, dushobore kwita kuri abo bose bakeneye ubuvuzi mu gihugu”.

Iyi ni gahunda izajya ikorerwa mu bitaro byigisha, aho izafasha abarwayi bakeneye kuvurwa n’abaganga b’inzobere, kugira ngo babone ubwo buvuzi biboroheye.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko biteze ko abaziga muri iyi gahunda bazazana impinduka nziza mu rwego rw’ubuzima ndetse no kurushaho gukurikirana abarwayi mu Rwanda.

Minisitiri w'uburezi, Dr. Valentine Uwamariya
Minisitiri w’uburezi, Dr. Valentine Uwamariya

Yagize ati “Tuzakomeza gushyigikira Minisiteri y’Ubuzima byimazeyo kugira ngo tugere kuri sisitemu y’ubuzima ikora neza ku rwego rwo gutanga ubuvuzi buri ku rwego ruhanitse”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yashimiye cyane Madamu wa Perezida wa Repabulika wari witabiriye uyu muhango, ku musanzu adahwema gutanga mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Yagize ati “Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika, turabashimira cyane umusanzu wanyu mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri rusange, by’umwihariko mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Urugero rwiza ni inkunga yatanzwe n’umuryango Susan Thomson Buffet Foundation, ubinyujije mu muryango Imbuto Foundation, hagamijwe kubaka inzu yakira ababyeyi (Maternity) ku bitaro bya Kabgayi”.

Minisitiri w'Ubuzima yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku musanzu adahwema gutanga mu rwego rw'ubuzima
Minisitiri w’Ubuzima yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku musanzu adahwema gutanga mu rwego rw’ubuzima

Yakomeje agira ati “Iyo Maternity mu gihe gito izaba yuzuye, ikazakora kandi nk’ivuriro ryigisha abaganga, abaforomo ndetse n’ababyaza, turashima kandi inkunga ndetse n’ubufasha umuryango Susan Thomson Buffet Foundation wahaye ibitaro byitiriwe umwami Faisal n’urwego rw’ubuzima muri rusange”.

Iyi gahunda ije nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ndetse n’ibya Kaminuza bya Butare (CHUB), n’ibya Faisal, kugira ngo bohererezanye abarwayi hagamijwe gukemura ibibazo by’abarwayi bategerezaga igihe kirekire kugira ngo bavurwe.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka