U Rwanda rwiteguye kuba igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yasabye abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa gufatanyiriza hamwe mu gushyigikira uburyo buboneye kandi bwizewe bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga ku Banyafurika bose.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022, mu isangira ryateguwe mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gushyigikira intego za IRCAD.

Muri iri sangira, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’umuganga w’inzobere mu kubaga w’Umufaransa, Dr Jacques Marescaux n’abandi bayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ubuzima hagamijwe gukusanya inkunga n’ibikoresho byifashishwa by’ubushakashatsi n’iterambere mu kubaga, hamwe no gushyigikira ikigega cya buruse ku baganga bafite impano mu kubaga.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ifaranga ryose ryatanzwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’inshuti zayo hagamijwe guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda rizahabwa agaciro kandi rigakoreshwa mu bushishozi.

Madamu Kagame yashimye, Marescaux, akaba na Perezida wa IRCAD, uruhare yagize mu rwego rw’ubuzima ndetse no kuba u Rwanda ari igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika ndetse no kumva ko ari ngombwa gushyiraho ihuriro ry’ubuvuzi bugezweho muri Afurika.

Ati: “U Rwanda guhinduka igicumbi cy’ubuvuzi ni ibintu byagerwaho, tuzabigeraho tunezerewe, tubifashijwemo n’Inshuti z’u Rwanda ndetse duteze imbere ubufatanye bw’inzego.”

Yongeyeho kandi ko ari ngombwa guhuriza hamwe imbaraga ndetse n’ubushobozi kugira ngo IRCAD Africa ibashe gushyigikirwa muri gahunda zayo z’indashyikirwa.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kubaga hatabayeho gusatura umubiri ari ingenzi mu gutanga ubuvuzi buboneye no kugabanya umubare w’impfu z’abapfa nyuma yo kubagwa.

Ati “Ni uburyo bwizewe, buboneye kandi butanga ubuvuzi bwo kubaga bihindura ubuzima kandi bigatwara igihe gito.’’

Yavuze ku kamaro ko gushyigikira IRCAD

Ati: “Amahugurwa ku mpuguke z’abaganga bacu n’abashakashatsi ni intambwe igana kuri gahunda z’ubuvuzi zigezweho, twiyemeje kwiteza imbere”.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yavuze ko biteze ingaruka nziza za IRCAD Africa ku iterambere ry’ubuvuzi bwo kubaga ku mugabane wa Afurika.

Yashimye kandi aho ibikorwa bigeze byo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cya IRCAD Africa, aho imirimo yo kubaka icyo kigo I masaka iyobowe na guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira iki kigo.

IRCAD Afurika ifite intego yo guteza imbere kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Afurika ndetse no gushora imari mu bushakashatsi no guteza imbere ibikoresho na tekiniki byo gufasha abaganga babaga.

Amafaranga yakusanyijwe azatera inkunga inzobere 12 zikora imishinga yo kubaga no guhugura abaganga bagera kuri 150 muri IRCAD Afrika uyu mwaka.

Umuyobozi wa IRCAD, Jacques Marescaux, yasobanuye ko iki kigo cyita ku gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi bwo kubaga.

Yagize ati “Dufite icyizere ko mu myaka 20, ibikorwa byo kubaga bizaba bikorwa byihuse cyane.’’

Ku Isi abarenga miliyari eshanu ntibafite uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rizwi nka ‘medical imaging’.

Umuyobozi wa IRCAD Africa Fund, Dr King Kayondo, yavuze ko ubu buvuzi bufite inyungu rusange buzatanga.

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa kizobereye mugikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri hakoreshejwe robo na camera mu kubaga bituma n’umuntu atababara cyane ndetse agakura vuba.

Mu kwagura ibikorwa byacyo, IRCAD France n’u Rwanda, mu 2018 byatangije IRCAD Africa ndetse icyicaro gikuru cyacyo kiri kubakwa I Masaka muri Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka