U Rwanda rwifuza kuziba icyuho cy’umubare w’ababyaza udahagije

Minisiteri y’Ubuzima yahawe inkunga izafasha Igihugu kongera umubare w’ababyaza no kubongerera ubumenyi. Iyo nkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye by’imfashanyagisho bifite agaciro k’ibihumbi ijana by’Amadolari (abarirwa muri Miliyoni 111 z’Amafaranga y’u Rwanda), ibyo bikoresho bikaba bigenewe amashuri arindwi yigisha ubuforomo aherutse gushingwa.

Ni inkunga yatanzwe n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere mu Rwanda (UNFPA Rwanda) tariki 4 Gicurasi 2023.

Ni inkunga yaje umunsi umwe mbere y’uko hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’Ababyaza wizihizwa tariki 5 Gicurasi buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah, yavuze ko iyo nkunga yatanzwe mu rwego rw’ubufatanye bwa UNFPA na Guverinoma y’u Rwanda, bijyanye no kongera serivisi z’ubuzima, cyane cyane serivisi z’ababyaza, hagamijwe kugera kuri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1).

Kwabena Asante-Ntiamoah yagize ati “u Rwanda rwakoze akazi gakomeye cyane mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri iyi myaka ishize. Gusa, mu myaka itanu ishize, umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bakivuka wabaye nk’uwagumye hamwe. Hamwe no gukora cyane kw’inzego, bisaba ko hanozwa serivisi zitangwa, harimo no kongera umubare w’abakozi”.

Kwabena Asante-Ntiamoah
Kwabena Asante-Ntiamoah

Yakomeje agira ati “Kuko Leta y’u Rwanda irimo guteza imbere gahunda yo kwigisha abantu bashyira mu bikorwa ibyo biga, guhabwa amahugurwa hifashishijwe imfashanyigisho bifasha abanyeshuri kunguka ubumenyi. Ikindi kandi, byagaragaye ko kwiga hifashishijwe imfashanyigisho, bifasha abanyeshuri kubisimbuza 50% by’ibyo bakora mu kwimenyereza mu mavuriro.”

Umuhango wo kwakira ibyo bikoresho wanakurikiwe n’inama y’itsinda rishinzwe ubuhuzabikorwa bw’ababyaza (Midwifery Task Force Coordination) baganira ku bijyanye no gukorera hamwe mu rwego rwo kuvugurura no guteza imbere uburezi bwigisha ububyaza.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igenzura ryakozwe muri urwo rwego rw’ababyaza mu Rwanda mu 2023, ryagaragaje ko hari icyuho mu miyoborere, muri za porogaramu zigishwa, mu bikorwa remezo, mu kubona abarimu bashoboye, mu mibereho myiza, n’ibindi.

Ikindi cyuho ngo cyagaragaye muri gahunda ijyanye n’ubushakashatsi, nta ngengo y’imari ihari yagenwe , nta buryo (system) buhari bwo kugenzura ireme ry’imyigishirize no gufasha mu gukurikirana gahunda yo kwiyigisha (self-learning).

Dr. Vincent Rusanganwa
Dr. Vincent Rusanganwa

Dr. Vincent Rusanganwa wo muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO), risaba ko nibura igipimo cy’ababyaza mu gihugu cyaba 4.5, ariko u Rwanda ruracyafite 1.1, bivuze ko rusabwa kongera umubare w’ababyaza.

Dr Rusanganwa yagize ati “Tugomba kongera umubare n’ubumenyi bw’ababyaza, kandi kuko tudafite inzobere zihagije zigisha iby’ububyaza, bizasaba ko tujya kuzishaka mu bihugu duturanye”.

Dr. Vincent Rusanganwa wo muri Minisiteri y'Ubuzima na Kwabena Asante-Ntiamoah uhagarariye UNFPA mu Rwanda bagaragaje ko inzego zombi zizakomeza guteza imbere imikoranire mu byerekeranye n'ubuzima
Dr. Vincent Rusanganwa wo muri Minisiteri y’Ubuzima na Kwabena Asante-Ntiamoah uhagarariye UNFPA mu Rwanda bagaragaje ko inzego zombi zizakomeza guteza imbere imikoranire mu byerekeranye n’ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka