U Rwanda rwemera ibituruka muri Siyansi kuruta ibyo abantu bavuga – Kagame avuga ku muti wa #COVID19

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwemera amabwiriza ya Siyansi kurusha ibivugwa n’abantu uko babishaka, cyane ko ngo hari byinshi abahanga mu by’amavirusi bataramenya kuri Covid-19.

Perezida Kagame yaganiriye n'abanyamakuru ku ngingo zitandukanye
Perezida Kagame yaganiriye n’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 27 Mata 2020, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho cyibanze ku makuru anyuranye yerekeranye n’icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ku bijyanye n’imiti u Rwanda rugendera ku mabwiriza mpuzamahanga atangwa n’inzego zibishinzwe, ariko na rwo rukagerageza kugira ibyo rukora.

Agira ati “Mu buyobozi bw’iki gihugu twemera amabwiriza y’ubumenyi kurusha indagu, ubupfumu cyangwa ibyo abantu bavuga kuko ari ko babishaka, ibyo turabyirinda. Ku bijyanye na Covid-19, haracyari ibintu bitaramenyekana neza ku babizobereyemo, abafite ubumenyi buhanitse kuri za virusi, mu buvuzi, gusa hari ibyo bamaze kumenya nko kuyirinda no kuyirwanya”.

Ati “U Rwanda na rwo hari ibyo rukora bifasha mu buvuzi, nabonye abakoze imashini yongera umwuka (ventilator), wenda ejo hari abazaba bakoze ibishobora gupima Coronavirus. Bakora ubushakashatsi wenda bafatanyije n’abandi bakaba bagera ku miterere y’iyo virusi n’umuti wayivura, ni ibintu abantu bafatanya ku isi yose ariko n’u Rwanda ntirwasigaye inyuma”.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko ntacyo yavuga ku byagezweho n’Abanyarwanda ku by’ubuvuzi cyangwa ku by’urukingo rw’icyo cyorezo, kuko nta byo barageraho.

Ku bijyanye n’umuti wa Coronavirus bivugwa ko wavumbuwe mu gihugu cya Madagascar, Umukuru w’igihugu na byo yagize icyo abivugaho.

Ati “Ibya Madagascar mbibona nk’uko undi wese yabibonye. Wahitamo kubyemera kuko ari uburenganzira bwawe cyangwa se ukabigiraho ikibazo ukavuga uti reka dutegereze tubanze turebe aho byakoze n’icyavuyemo. Nanjye narabyumvise ariko tugerageza gukurikiza siyansi isobanutse nk’uko tuyizi, ariko n’ibyo bindi tuzajya tubyumva turebe ikibirimo icyo ari cyo”.

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari ugukoresha ibiriho cyangwa ibyagezweho byumvikanwaho ku isi yose uko siyansi ivuga, bikurikije n’inzego zibishinzwe nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka