
Iyi mirasire igira ingaruka zitandukanye ku muntu, zigizwe n’izitinda zirimo kurwara kanseri n’ubugumba. Naho izishobora guhita zigaragara ku wangijwe n’iyo mirasire, harimo urupfu, kuruka cyangwa guta umutwe.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe ingufu, Kamayirese Germaine avuga ko iyi mirasire ubusanzwe ikoreshwa hagamijwe ibikorwa byiza ariko yakoreshwa nabi ikagira ingaruka ku bantu.
Avuga ko kugeza ubu mu Rwanda ikoreshwa ku kigero cyo hasi cyane aho iboneka cyane mu buvuzi, ariko bagateganya ko iziyongera.
Yagize ati “Biri hasi cyane, yakoreshwaga nko mu bitaro muri za radiographie. Turi kwitegura ko iki kigero kigiye kwiyongera, kuko urugero mu Rwanda bavuraga Kanseri mu buryo bwo kubagwa, hagatangwa imiti ya kanseri (Chimiotherapie).

Yavuze ko hari gutegurwa uburyo bushya aho indwara ya kanseri izajya ivurwa hakoreshejwe uburyo bwa radiotherapie. Hakazajya hakoreshwa ibizwi nka Rayon Gamma, zoherezwa ako kanya mu mubiri imbere zigashiririza kanseri.
Ati “Ibi bishobora no kuzagera no mu buhinzi ndetse n’ahandi, niyo mpamvu dushaka kwitegura, iyo mirasire igakoreshwa haragenwe imikoreshereze yayo.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), nicyo cyamaze guhabwa inshingano zo kugenzura imikoreshereze y’iyi mirasire hagamijwe kwirinda ingaruka zayo.

RURA ivuga ko kugeza ubu ahantu hamaze kumenyekana haboneka iyo mirasire ari kwa muganga ahakoreshwa ibyuma bifite imirasire izwi nka Rayon-X n’ibyifashishwa mu gusaka abantu (Scanner de sécurité).
Maj Nyirishema Patrick, umuyobozi wa RURA avuga ko hazakurikiraho gukora ubushakashatsi ku handi hose hakekwa nk’ahaboneka amabuye y’agaciro ashobora kuba afite iyo mirasire n’ahandi nk’uko bivugwa
Ati “Ni amahugurwa ya mbere, ariko hazagenda hanakurikiraho andi kugira ngo tubashe kubaka ubushobozi, tubone gushyiraho amabwiriza azagenga imikoreshereze y’iyo mirasire.”
RUR ivuga kandi ko ariyo ya mbere igomba kugira uruhare mu gukumira ingaruka zituruka kuri iyi mirasire.
Ikazabikora ibanza kugaragaza ahantu hose ishobora kuboneka hakamenyeshwa abantu ngo bahirinde no gushyiraho uburyo butuma imikoreshereze y’iyi mirasire muri serivisi zitandukanye, ntigire ingaruka ku bantu.
Aha abagore batwite ngo nibo baburirwa cyane kuko uturemangingo tw’abana batwite tuba tutarakomera, bikaba byabagiraho ingaruka kimwe n’abana batwise mu kwirema kw’ingingo, biturutse mu guca mu byuma bisaka.
Iyi mirasire yangiza iboneka cyane mu bihugu bikoresha uburyo bwo guhindurira imbuto imiterere hongerwamo uturemangingo tw’ikindi kintu (Genetic Modified Organism GMO) gifite ubudahangarwa, ibifite amabuye ya Uranium no muri bimwe mu byuma byifashishwa gupima imihanda.
U Rwanda rwasinye amasezerano yo guhangana n’imirasire yangiza muri 2010.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|