U Rwanda rwakiriye imiti ikomatanyije igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, u Rwanda rwakiriye imiti iri mu bwoko bw’ibinini igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yo mu bwoko bwa Tenofovir/ Lamivudine/Dolutegravir (TLD-B/90), iri mu macupa arenga ibihumbi 300.

Agacupa kamwe umuntu azajya agakoresha mu gihe cy'amezi atatu
Agacupa kamwe umuntu azajya agakoresha mu gihe cy’amezi atatu

Iyi miti iri mu ducupa 349,393 yatanzwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), muri gahunda y’ubufatanye y’imyaka itanu hagati y’igihugu cy’u Rwanda na USAID.

Iyi miti ifite agaciro ka Miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba ari imiti itatu ikomatanyije mu kinini kimwe. U Rwanda rusanzwe rutanga imiti ikomatanyije mu macupa y’ibinini mirongo itatu bikoreshwa mu gihe cy’ukwezi. Amacupa mashya y’ibinini mirongo icyenda yatangiye gukoreshwa mu 2020 hagamijwe kugabanya umubare w’amacupa atwarwa n’abafatira rimwe imiti bakoresha mu mezi atatu ndetse hitegurwa gutangiza gahunda yo gutangira rimwe imiti ikoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Kugeza ubu gahunda yo gutangira rimwe imiti ikoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu yatangijwe mu turere cumi na dutanu, uturere dusigaye tukaba twari twarakererejwe no kuba amacupa y’ibinini mirongo icyenda atari ahagije. Iki cyiciro cya mbere cy’imiti itanzwe muri gahunda y’ubufatanye hagati y’igihugu cy’u Rwanda na USAID izwi nka TRMS (Transforming Rwanda Medical Supply) ikaba izafasha gutangiza iyi gahunda mu turere twose twari dusigaye.

Pie Harerimana umuyobozi w’ikigo kigura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (Rwanda Medical Supply), avuga ko ubu bufatanye buje guhindura imikorere kuko mbere imiti yagurwaga na USAID bakayizana igatangwa ku bagenerwa bikorwa, ariko ubu bakaba ari bo bayigurira bakanayigeza ku bagenerwabikorwa, ariko kandi ngo iyo bazanye itandukanye n’iyo bari basanzwe batanga.

Ubusanzwe ngo hatangwaga ubwoko butatu butandukanye ariko ubu hakaba hagiye kujya hatangwa umuti ukomatanyirijemo ubwo bwoko bwose
Ubusanzwe ngo hatangwaga ubwoko butatu butandukanye ariko ubu hakaba hagiye kujya hatangwa umuti ukomatanyirijemo ubwo bwoko bwose

Ati “Iyi miti turimo kuzana ni iyorohereza abantu bayikeneye kuko ni imiti itatu ivanze. Ubundi bahaga umuntu nk’ibikombe bitatu, ariko noneho uza ari umuti umwe ariko urimo ubwoko butatu, ubu ngubu uzajya uha umuntu igikombe kimwe akimarane amezi atatu, aho kugira ngo abe afite ibikombe bitatu mu rugo iwe”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Corneille Ntihabose, avuga ko umuntu wese ufite virusi itera SIDA mu Rwanda ashobora kubona imiti kandi ngo kuyifata hari byinshi yongerera abayifata.

Ati “Iyo turebye imibare dufite, abitaba Imana bitewe n’agakoko gatera SIDA baragabanutse cyane, ikindi basigaye babaho igihe kirekire kuko ubushakashatsi bwerekana ko nta n’ubwo wabatandukanya n’undi muntu udafite agakoko gatera SIDA, hari icyizere cy’ubuzima kimwe n’Abanyarwanda abo ari bo bose, kandi ibyo byatewe no kubonekera ku gihe kw’imiti, bakayibonera hafi. Ibyo bipimo ni byo bitwereka ko imiti ifasha”.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima muri USAID, Robin Martz, avuga ko imiti yatanzwe yaje kugira ngo irengere ubuzima bw’abafite virusi itera SIDA ikaba ishobora kuzakoreshwa mu gihe cy’umwaka.

Robin Martz avuga ko imiti batanze izafasha abagera kuri 40% by'abafite virusi itera SIDA mu Rwanda mu gihe cy'umwaka
Robin Martz avuga ko imiti batanze izafasha abagera kuri 40% by’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda mu gihe cy’umwaka

Ati “Iyi miti izakoreshwa mu gihe cy’umwaka ifasha mu kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda barenga ibihumbi 87 babana na virusi itera SIDA, bagera kuri 40% by’abantu bose bafite virusi itera SIDA bakurikiranirwa kwa muganga”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rwihagije ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku kigero cya 100% mu gihe abafite virusi itera SIDA bafata imiti ku kigero cya 97%, naho intego ku rwego rw’isi muri rusange ikaba ari 90%.

Ikigo kigura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, guhera tariki 27 Nyakanga 2021 cyasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na USAID afite agaciro ka miliyoni 75 z’Amadolari, akaba akubiyemo ibyo bagomba kujya bagura buri mwaka, birimo imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, iya Malaria, kuboneza urubyaro n’indi irimo iyo kwita ku buzima bw’ababyeyi ndetse n’abana.

Mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kuri 3% by’abaturage muri rusange bari hagati y’imyaka 15 kuzamura.

Iyi miti ifite agaciro ka Miliyari umunani z'amafaranga y'u Rwanda
Iyi miti ifite agaciro ka Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ayo mafaranga ntabaho. Iyo miti ije ihindula byose,ihenda irtyo,mugya mumenyako nabazungu balya luswa? Niyo yaba imfashanyo,imibale igomba kuba nyayo.

MuhimuOne yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Nukuri nibyiza pe Gufasha abanyarwanda kubijyanye nubuzima

Scovia yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Nukuri nibyiza pe Gufasha abanyarwanda kubijyanye nubuzima

Scovia yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Rwanda ishaka gutsinda Sida bitarenze umwaka wa 2030.Ese ibyo bizashoboka?Kereka bavumbuye umuti wayo.Naho ubundi ubusambanyi burimo kwiyongera kubera technology,bigatuma na Sida yiyongera.Ikintu cyonyine kizakura indwara ku isi hamwe n’ibindi bibazo byose harimo n’urupfu,ni ubwami bw’imana buzaza ku munsi w’imperuka,akaba aribwo butegeka isi,bubanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko bible ivuga.

bagambiki yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka