U Rwanda rwakiriye ibikoresho byo kwirinda COVID-19 rwahawe n’Umwami wa Dubai (Amafoto+Video)
U Rwanda rwakiriye ibikoresho 300,000 byo kwirinda, gupima no kuvura Covid-19, rwashyikirijwe na Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, akaba n’Umwami wa Dubai, ndetse n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum.
- Ibikoresho byo kwirinda, gupima no kuvura
Ibyo bikoresho byageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, rivuga ko ubuyobozi bwa One&Only Hotels mu Rwanda ni bwo bwafashije kugira ngo ibi bikoresho bigezwe mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Mohammed Al Shaibani, Umuyobozi Mukuru wa Investment Corporation of Dubai, akaba n’Umuyobozi wa One&Only Hotels.
Yagize ati “Nyiricyubahiro Sheik Mohammed n’umugore we Sheikha Hind, banejejwe no gufasha abaturage b’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye. Bafite intego kandi yo kwagura ubufasha n’ubucuti mu rwego rwo gufasha kurwanya iki cyorezo”.
Muri iryo tangazo, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Daniel Ngamije, yashimiye umuryango wa Sheik Mohammed ku bw’iyi nkunga bahaye u Rwanda, avuga ko igiye kongera ubushobozi bwo gupima no kuvura icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati “Dushimiye cyane Nyiricyubahiro Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum na Nyiricyubahiro Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum, ku bw’inkunga bahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19. Igiye kongera ubushobozi bwacu bwo gupima no kuvura”.
Kureba andi mafoto menshi kanda HANO
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|