U Rwanda rwahawe igihembo kubera gukoresha “Drones” mu gutwara amaraso

U Rwanda hamwe n’ikigo gikoresha indege zitagira abapilote (Drones) mu gutwara amaraso akenewe n’indembe, Zipline bahawe igihembo cyo ku rwego rwo hejuru cyitwa Index Awards 2017.

Ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga igihembo cya Index Award 2017
Ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga igihembo cya Index Award 2017

Icyo gihembo bagiherewe mu Mujyi Copenhagen muri Denmark ku wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017.

Icyo gihembo gihabwa abantu cyangwa ibigo byabaye indashyikirwa mu guhanga udushya. Mu mwaka wa 2017 icyo gihembo cyahawe u Rwanda na Zipline kubera agashya ko gukoresha indege zitagira abapilote mu gutwara amaraso.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark ufite icyicaro muri Suwede, Christine Nkulikiyinka wakiriye iki gihembo, yatangaje ko iki gihembo gihawe u Rwanda ari ugushimangira ko indangagaciro nyarwanda ziha agaciro ubuzima bw’umuntu.

Agira ati “Turashimira ubuyobozi bwacu bureba kure, buharanira ko ubuzima bwa buri munyarwanda bugomba guhabwa agaciro. Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu kubonera ibisubizo ibibazo byose byagaragaye.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba atangaza ko iyi ari inkuru nziza ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Avuga ko kuba u Rwanda rwarabaye igihugu cya mbere ku isi mu gukoresha indege zitagira abapilote (Drones)mu gutwara amaraso atabara indembe kwa muganga, rukaba rubonye iki igihembo ari ibyo kwishimirwa.

Agira ati “Ni ikimenyetso kigaragaza imbaraga n’ubushake bwinshi ubuyobozi bw’igihugu cyacu bushyira mu guteza imbere imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko gukoresha ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote mu gutwara amaraso bituma ubuzima bw’Abanyarwanda barwaye bagakenera amaraso bayabona mu gihe gito cyane akarokora ubuzima bwabo.

Ati “Nta gushidikanya ko bizadufasha kugabanya impfu cyane cyane iz’abana n’ababyeyi.”

Ambasaderi w'u Rwanda muri Denmark ufite icyicaro muri Suwede, Christine Nkurikiyinka niwe wakiriye icyo gihembo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark ufite icyicaro muri Suwede, Christine Nkurikiyinka niwe wakiriye icyo gihembo

Mu bahataniye icyo gihembo bari 14 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’amajonjora. Ariko cyaje kwegukanwa n’u Rwanda rufatanyije n’ikigo gikoresha indege zitagira abapilote mu gutwara amaraso kwa muganga cyitwa Zipline.

Uyu mushinga watangijwe kumugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku nshuro ya mbere ku isi ku itariki ya 14 Ukwakira 2016 mu Karere ka Muhanga.

Ukaba umaze gusakazwa mu bitaro bigera kuri 12 aribyo Kabgayi, Nyanza, Muhororo, Gitwe, Kirinda, Gakoma, Gikonko, Kaduha, Kabaya, Shyira, Ruhango na Ruli.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso hifashishijwe Drones
Perezida Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso hifashishijwe Drones
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka