U Rwanda rwaguze ibikoresho bishya bizaruhura abajyaga kwivuriza hanze

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko iri muri gahunda yo kongera no kuzana ibikoresho bishya byifashishwa kwa muganga, birimo imashini zipima indwara zinyuranye zo mu mubiri, bikaba byitezweho kuruhura bamwe mu bajyaga kwivuriza mu mahanga.

U Rwanda rwabonye ibi bikoresho by'ubuvuzi bikorwa n'Uruganda Siemens
U Rwanda rwabonye ibi bikoresho by’ubuvuzi bikorwa n’Uruganda Siemens

Indege nini izanye icyiciro cya mbere cy’ibyo bikoresho by’ubuvuzi u Rwanda rwari rwaratumije mu mahanga, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 20 Kamena 2024.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Annick Ishimwe, avuga ko ibikoresho byaguzwe birimo imashini zireba imbere mu mubiri nka CT Scanner, X-Rays, izifashisha amajwi, izireba utuntu duto cyane (Microscope), ibyinshi ngo byifashishwa mu buzima bw’ababyeyi n’abana.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ari ubwa mbere ibonye ibikoresho nk’ibyo byinshi icyarimwe, ndetse ko hari n’ibindi bigiye kuza mu mezi make ari imbere, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuzima kuva ku bitaro by’icyitegererezo kugera ku mavuriro mato yose mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsabimana, yagize ati "Ni ibikoresho byinshi cyane bigiye guhindura uburyo abaganga bavuraga, hari byinshi tutari dufite, hari n’ibyo twabaga dufite ariko ugasanga ni nk’imashini imwe gusa, hari n’ibisigaye inyuma bizaza mu mezi ari imbere bishobora kuba biruta umubare ibingibi."

Haje icyiciro cya mbere cy'ibi bikoresho
Haje icyiciro cya mbere cy’ibi bikoresho

Dr Nsabimana avuga ko muri ibyo bikoresho hari ibizajyanwa mu bitaro bya CHUK, CHUB, Faisal no mu bya gisirikare i Kanombe, hakaba n’ibizajya mu bitaro by’Uturere, kugera no mu mavuriro mato ari hirya no hino mu Gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ibi bikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho rizafasha abaganga kuvura neza badakekeranya, akaba yashimangiye ijambo Umukuru w’Igihugu aheruka kuvuga ko kujya kwa muganga bitagomba kumera nko kujya kwivuza mu bapfumu.

Ibi bikoresho byaguzwe na Leta y’u Rwanda ariko ntabwo haratangazwa ingengo y’Imari yabitanzweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka