U Rwanda ruzahangana n’indwara zica abana mpaka zicitse burundu

Minisitiri w’Ubuzima arizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu guhangana n’ibyorezo bivurwa, byibasira abana bakiri bato. Mu kwezi kwa Gatanu minisiteri y’ubuzima iritegura guha abana urukingo rurinda indwara z’impiswi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012 mu muhango wo kwakira inkunga ya firigo 111 zizifashishwa mu kubika izo nkingo za Rotavirus, Minisitiri Binagwaho yavuze ko zizafasha u Rwanda gukomeza kuza ku isonga mu ikingira ku isi.

Izi firigo zatanzwe ku nkunga y’Abanyamerika (USAID) zahawe ibitaro byo mu gihugu bigera kuri 28. Zatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 180, zikazakurikirwa n’izindi Leta y’u Rwanda iteganya kugura.

Indwara zibasira abana zidindiza akazi ndetse zikagira n’ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, kuko abakozi basiba akazi bita ku bana; nk’uko Minisitiri w’ubuzima yabitangaje.

Yagize ati “Igice cy’ikingira mu Rwanda ni intangarugero ku isi. Urukingo umwana uba i New York, Paris na Brazil azahabwa nirwo uwo mu Rwanda azahabwa. Igihe cyose hazaba hakiri abana bicwa n’indwara zivurwa tuzarwana”.

Nyuma yo gutanga uru rukingo ruzaba rwujuje inkingo 10 zimaze guhabwa abana b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka itanu, Leta izasigara irwana n’ikibazo cy’isuku ikiri nke; nk’uko Minisitiri Binagwaho yakomeje avuga.

Uru rukingo rw’impiswi ruje rwunganira izindi zihabwa umwana kuva akivuka nk’urwa mugiga, imbasa, iseru na kwashiyarukoro. Nyuma yo kugabanya indwara y’umusonga na malariya byahitanaga abana bakiri bato, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko impiswi ari zo zitahiwe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka