U Rwanda ruragerageza imashini yakozwe n’Abanyarwanda yifashishwa mu kuvura COVID-19

U Rwanda rurimo gusuzuma imashini yakozwe n’Abanyarwanda b’inzobere mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi ikaba ingenzi mu kuvura abarwayi ba COVID-19 bakenera kongerewa umwuka bahumeka.

Ni imashini yakozwe na Costica Uwitonze na Joseph Habiyaremye, abarimu mu ishuri ryigisha ubumenyi ngiro rya IPRC Kigali kugira ngo izajye yifashishwa mu barwaye icyorezo cya COVID-19.

Imashini zongera umwuka ku barwayi bananiwe guhumeka zikenewe ku isi kubera icyorezo cya COVID-19 zibarirwa mu bihumbi 900.

Iyi mashini itanga umwuka igafasha umurwayi wagezweho n’icyorezo cya COVID-19 igihe aba atagishobora guhumeka ikabimushamo, ikaba yaramaze kwemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti FDA nyuma yo kugenzurwa n’impuguke.

Prof. Stephen Rulisa, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’ubuvuzi akaba akuriye ishami ry’ubushakashatsi; avuga ko aka gashya k’imashini kagiye gufasha u Rwanda guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, inzobere mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi muri IPRC Kigali baturuhuye bakora imashini itanga umwuka, turizera ko vuba izashyirwa ahagaragara.”

Prof. Rulisa avuga ko iyi mashini bayigenzuye bagasanga ikora neza. Ati “Natunguwe rwose no kubona inzobere muri IPRC ishami rya Kigali bakoze mashini itanga umwuka ku barwayi, irakora neza kimwe n’izikurwa hanze, bakomereze aho.”

IPRC ishami rya Kigali yishimiye igitekerezo cyo gukora iyi mashini cyazanywe na Dr. Rulisa na Prof. Polain.

Eng. Diogène Mulindahabi, umuyobozi wa IPRC Kigali avuga ko iyi mashini yakozwe n’abarimu bazobereye mu bikoreso by’ubuvuzi kandi batekereza ko bashobora gukora izindi mashini nibura imwe mu minsi umunani.

U Rwanda rusanzwe rufite imashini zitanga umwuka zigera kuri 40 mu gihe u Rwanda rumaze kugira abantu 147 bagaragayeho indwara ya COVID-19 nubwo harimo abagiye bakira.

Umuyobozi w’ikigo cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) Dr. Sabin Nsanzimana yatangarije Kigali Today ko bamaze kubona imashini yakozwe na IPRC Kigali, asaba abaganga kuyigerageza mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo kuba hakorerwa izindi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa Dr. Charles Karangwa, yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko bamaze kugenzura iyo mashini bagasanga ikora neza.

FDA mu cyumweru gishize nibwo yemeje ibigo bizajya bikora ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo udukoresho dupfuka umunwa n’amazuru twujuje ibisabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Umubare w’abandura icyorezo cya COVID-19 ukomeje kwiyongera kugera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 430 n’abantu 728, naho ababarirwa mu 166,271 bakaba bamaze kubura ubuzima. Hakomeje gushakishwa umubare uhagije w’imashini zongerera umwuka abarwayi kugira ngo zigoboke abananiwe guhumeka.

Ikinyamakuru The Guardian cyandikirwa mu Bwongereza kivuga ko imashini ifasha abarwayi kubona umwuka iciriritse igurwa ibihumbi bitanu by’Amayero mu gihe imashini nini nk’iyakozwe n’abakozi ba IPRC ishami rya Kigali igurwa ibihumbi 25 by’Amayero.

Bimwe mu bihugu bya Afurika na Amerika y’Amajyepfo byatangiye guhura n’ikibazo cyo kubura ibikoresho byo kuvura abarwayi babo kubera umubare muto w’imashini zikoreshwa mu gufasha abakeneye guhumeka.

Ikinyamakuru cya CNN gitangaza ko igihugu cya Burkina Faso gifite imashini zifasha abakeneye umwuka 11, Sierra Leone ifite 13, Repubulika ya Santarafurika ifite 3, Venezuela ifite 84.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo nzobere nizikore izindi mashini nyinshi kuko abanyarwanda ubu niho babakeneye.thanks

Mugayisinga Francois Xavier yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka