U Rwanda rugiye gukoresha imiti y’uruganda rwo muri Uganda

Mu ruzindiko Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cya Uganda muri iki cyumweru yanasuye uruganda ritwa Quality Chemicals Factory rukora imiti ivura malariya anarwemerera ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti yarwo.

Mu gitondo cya tariki 26/01/2012 Kagame hamwe n’intumwa za Guverinoma bajyanye muri Uganda basuye uruganda Quality Chemicals Factory maze baranabishima.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’uru rugangda, Emmanuel Katongole, yavuze ko nyuma yo gutemberezwa urwo ruganda no kwerekwa ibikorwa rukora, Perezida Kagame yashimye intambwe rugezeho akabemerera ko u Rwanda mu minsi mike iri mbere ruzatangira gukoresha rukora.

The New Vision yanditse ko kuba u Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti y’uruganda Quality Chemicals Factory, bizatiza ur ruganda umurindi mu cyerekezo rwihaye cyo guhaza Afurika ku miti.

Uruganda Quality Chemicals Factory ruherereye i Kampala mu mujyi rwagati rwahawe uburenganzira bw’agateganyo bwo gukora imiti n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Uretse imiti ya maraliya, u Rwanda rugiye no gutangira gukoresha imiti igabanya ubukana bwa Sida ikorerwa mu gihugu cya Uganda.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka