U Rwanda rufite abaganga b’inzobere 71 bavura abana

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko umubare w’abaganga b’inzobere bavura abana ukiri muto ugereranije n’abana b’igihugu cyose bakenera kuvurwa.

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko n'ubwo impfu z'abana zagabanutse bidahagije
Minisitiri Dr Gashumba avuga ko n’ubwo impfu z’abana zagabanutse bidahagije

Byavugiwe mu nama yahuje abaganga b’abana bose bo mu Rwanda na bamwe baturutse mu mahanga, ku wa kane tariki ya 14 Nzeli 2017.

Dr Lisine Tuyisenge, umuganga w’abana akaba n’umwe mu bahagarariye ihuriro ry’abaganga b’abana mu Rwanda, yemeza ko umubare wabo ari muto wakagombye kwiyongera.

Agira ati “Umubare w’abaganga b’abana wagiye wiyongera kuko mu myaka ine ishize ntitwageraga no kuri 30 ariko ubu turi 71.

Uyu mubare ariko ntabwo uhagije kugira ngo tuvure abana bose bo mu Rwanda, icya ngombwa ni uko bakomeza kwiyongera kugira ngo tugabanye impfu z’abana.”

Akomeza asaba ababyeyi gukurikirana cyane abana babo, bakabagaburira neza kandi ugize impinduka ku mubiri we akagezwa kwa muganga byihuse.

Umwe mu babyeyi wari wazanye umwana we kumuvuza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) na we yemeza ko hari igihe bigorana kubona umuganga.

Agira ati “Hari igihe uzana umwana hano wenda ababara mu nda afite n’umuriro, bakamugabanyiriza umuriro ariko ku bindi bakaguha gahunda ugategereza igihe umuganga azabonekera.

Bigira ingaruka mbi ku mwana kuko akenshi akomeza kuremba, byakabaye byiza habonetse abaganga benshi b’abana.”

Abaganga b'inzobere mu kuvura abana baraganira ku cyatuma ubuzima bw'abana burushaho kuba bwiza
Abaganga b’inzobere mu kuvura abana baraganira ku cyatuma ubuzima bw’abana burushaho kuba bwiza

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko impfu z’abana zagabanutse ariko ko bidahagije.

Agira ati “U Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere byageze ku ntego z’ikinyagihumbi. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanutse, ubu ziri kuri 50/1000.

Ku mpinja ziri munsi y’ukwezi, ubu ziri kuri 30/1000, ariko turashaka ko zikomeza kujya hasi kurushaho ari na byo tuganira muri iyi nama, ngo turebe uko abaganga bafashwa bityo tubigereho.”

Ashishikariza abaganga n’abakora kwa muganga muri rusange gutanga serivisi nziza, kugira ngo umubyeyi utwite yitabweho, ntihagire umwana upfa avuka kandi umubyeyi yageze kwa muganga. Icyo ngo nicyo kizatuma impfu z’abana zigabanuka cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza! Mfite ikibazo, umwana wange afite amezi 5. Gusa yatangiye guhubira ibiryo, twarabimwimye,ariko mbona yatangiye gutakaza umubiri ndetse n’ibiro. Mungire inama.

Murakoze.

Elyse HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 5-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka