U Rwanda duhagaze neza mu buvuzi bwa Coronavirus - Dr Nsanzimana

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu buvuzi bwa Coronavirus no mu bushakashatsi bunyuranye bw’umuti wo kuvura iyo virus.

Dr Nsanzimana Sabin
Dr Nsanzimana Sabin

Ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku itariki 27 Gicurasi 2020, uwo muyobozi yagaragaje ibipimo u Rwanda rumaze kugeraho mu kuvura Coronavirus agendeye ku bipimo by’ibihugu binyuranye ku isi.

Yavuze ko n’ubwo umuti wa Coronavirus utaraboneka, u Rwanda ruhagaze neza mu bushakashatsi mu gushaka uburyo iyo ndwara ivurwa.

Yagize ati “Kugeza ubu u Rwanda duhagaze neza. Nta muti uraboneka wizewe, hari imiti yagiye ica mu igeragezwa n’iyagiye yizerwa cyane byagera hagati bikarangira bidakunze. Uzwi cyane ni Chloroquine, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ukaba Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’ubuzima wamaze guhagarika ubushakashatsi bwakorwaga kuri uwo muti. Natwe twari twaratangiye kwinjira mu itsinda mpuzamahanga rikora ubushakashatsi ku miti na wo urimo, twarabihagaritse nta n’umuntu n’umwe twari twakawuhaye”.

Arongera Ati “Hari indi miti igera kuri itatu dukurikirana itanga icyizere, hari uwo turi kwitaho cyane tutaratangira gutanga aha mu Rwanda, gusa ubushakashatsi bwa mbere buragaragaza ko ushobora kugira ingaruka nziza kurusha Chloroquine yamaze no kuva muri uru rugamba”.

Yagarutse ku iterambere ry’ubuvuzi bwa Coronavirus mu Rwanda, aho kugeza ubu mu Rwanda hataraboneka umurwayi wo ku gipimo cya nyuma.

Agira ati “Kugeza uyu munsi, nta barwayi turagira bari bagera ku rwego bita ubuvuzi bwisumbuyeho kuko twari twarabyiteguye byose, ni ikintu twishimira, iyo umurwayi ageze kuri icyo gipimo cya nyuma, biragorana kumuvura, n’amahirwe yo gukira aba ari make”.

Abajijwe n’umunyamakuru ibanga u Rwanda rufite ryo kuba umubare w’abarwayi bakira Coronavirus ukomeje kwiyongera, Dr Nzanzimana yavuze ko uburyo bwa mbere bwifashishwa ari ukwita cyane ku barwayi, mu rwego rwo gufasha umubiri w’umurwayi kwirwanaho mu guhangana n’iyo virus. Ikindi ngo ni uburyo bwo kuvura ibyuririzi, umuntu agakira n’ubwo nta miti iraboneka ku isi hose ivura COVID-19.

Yavuze ko u Rwanda rufite akarusho ku bindi bihugu, aho kugeza ubu rwakataje mu gupima abantu benshi mu buryo bwihuse.

Agira ati “Mu bijyanye no gupima Coronavirus, hari itsinda ry’abashakashatsi bacu bamaze iminsi bapima mu buryo bwihuse, ndetse twanabyanditseho inkuru y’ubushakashatsi ishobora gufasha n’ibindi bihugu”.

Arongera ati “Hari uburyo dupima abantu benshi icyarimwe, nk’ibihumbi bibiri mu buryo bwihuse. Ni abashakashatsi muri Laboratwari yacu bicaye, barareba basanga birakunda. Ubu hari ibihugu byinshi biri kutugisha inama batubaza uburyo tubikora”.

Dr Nsanzimana kandi, yavuze ko hari n’irindi tsinda riri mu bushakashatsi bwo gupima hifashishijwe ibipimo byo mu Rwanda, aho bakurikirana abakize ngo harebwe ubudahangarwa umubiri wabo wagiye ukora, ubwoko bwabwo, n’abasirikare b’umubiri, ndetse hakaba higwa n’ubwoko bwa virus.

Ati “Ndetse na virus ubwayo turi kuyiga, kugira ngo turebe ko iyo dufite mu Rwanda itandukanye n’iyo mu bindi bihugu nko muri Aziya cyangwa muri Amerika”.

Uko u Rwanda ruhagaze mu guhashya icyorezo cya Coronavirus

Dr Nsanzimana avuga ko mu mezi abiri n’igice ashize habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda. Ingamba zafashwe zatumye icyo cyorezo kidakwirakwira mu baturage, akaba ari na yo mpamvu kugeza ubu Coronavirus itasakaye mu baturage.

Yavuze ko kugeza ku itariki 27 Gicurasi 2020, hari hamaze kuboneka abarwayi 346 aho 245 ari abakize, abari bakirwaye bagikurikiranwa bakaba 101. Avuga ko hari amasomo menshi yizwe aho urugamba rugikomeje abantu bakaba basabwa kwirinda kwirara kuko icyorezo gikomeje guhindura isura hirya no hino ku isi.

Ati “Mu rwego rw’ubuzima, tubona uyu ari umwanya wo gufungura amaso kurushaho kuko ibihugu byinshi byagiye bikumira byagera hagati bikirara imibare ikabibana myinshi ikanabisiga, mu Rwanda turacyafite agahenge tugomba gufatirana”.

Yavuze ko mu gihe raporo ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaje umubare munini w’abarwayi bashya, ko bidakwiye gutera Abanyarwanda impungenge.

Ati “Nkunda kuvuga ngo iyo twabonye imibare myinshi biba ari byiza, kuko uba wabonye ikibazo aho giherereye ugafata n’ingamba uko bikwiye. Kubona imibare mike bishobora gusobanura ibintu bibiri: ibipimo wafashe bishobora kuba bitari bihagije cyangwa byafashwe ahatari ho, cyangwa se bigasobanura ko icyorezo kiri kugabanuka. Buriya rero nta bipimo turageraho ngo twishimire ko twageze ku mibare twifuza, iyaba byadushobokeraga ngo dupime abantu bose tumenye uko bahagaze”.

Yavuze ko mu byumweru bitatu bishize, abarwayi bashya ari abafite aho bahuriye n’abatwara amakamyo yambukiranya imipaka, abo bahuye n’abo bazanye, icyorezo kikaba kiva mu gihugu kimwe kijya mu kindi aho abo bashyiriweho ingamba zo gupimwa batarahura n’abaturage.

Ati “Mu minsi ishize akazi kacu karahindutse, aho uyu munsi akazi kacu gakorerwa ku mipaka kurusha uko mbere byadusabaga gushakisha abantu mu ngo zabo”.

Mu Rwanda uburyo bwo gupima Coronavirus bwageze mu Ntara

Dr Nsanzimana yavuze ko uburyo bwo gupima Coronavirus bukomeje kwiyongera, aho mu ntara hatangiye gushyirwa ibyuma byifashishwa mu gupima iyo ndwara.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yabimburiye izindi, aho ibitaro bya Rwamagana byamaze kubona imashini igiye kwifashishwa mu gupima Coronavirus ikanifashishwa no gupima Virusi itera SIDA. Ngo ni yo mpamvu hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abarwayi mu bipimo bifatwa ku munsi, aho ku nshuro ya mbere abagera ku bihumbi bibiri bapimwe ku munsi umwe.

Imashini yahawe ibitaro bya Rwamagana igiye kwifashishwa mu gupima Coronavirus
Imashini yahawe ibitaro bya Rwamagana igiye kwifashishwa mu gupima Coronavirus

Dr Nsanzimana abajijwe n’umunyamakuru impamvu abantu batemerewe gusurana baturutse mu ntara zinyuranye, ariko abaturuka hanze y’igihugu bo bakemererwa kwinjira, yasubije ko imigenderanire y’ibihugu igenda ikomorerwa mu bushishozi hashingiwe ku buryo imibare y’abarwayi igenda igabanuka, ndetse ngo ni na byo bigenderwaho mu gihugu runaka, aho serivise zimwe na zimwe zigenda zifungurwa bitewe n’uburyo icyo cyorezo cyifashe.

Ngo ubwo ku itariki ya 1 Kamena hagiye gufungurwa zerivise zimwe na zimwe, ubu hafashwe ingamba zo gupima abazakora muri izo serivise, urugero abamotari n’abandi bakora ingendo zinyuranye zifite aho zihurira n’abantu benshi, hagamijwe kwirinda ko virus yakwirakwizwa mu bantu.

Yavuze kandi ko kuba ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zigiye gusubukurwa, bidateye impungenge kuko mu bipimo bafashe basanze mu mujyi wa Kigali nta coronavirus irimo.

Agira ati “Mbere twari dufite impungenge z’uko Umujyi wa Kigali ari wo wibasiwe, abantu bakaba bajyana Coronavirus kure aho tudashobora gutanga ubutabazi bwihuse. Ubu ikigaragara ni uko mu Mujyi wa Kigali nta kimenyetso na kimwe kitwereka ko hari coronavirus iri kugenda tutazi. Aho iri turahabona ku mipaka n’ahandi turayikurikirana muri abo batwara amakamyo, icyo tuzakomeza kureba ni uko hatavuka ahandi hantu hari coronavirus yakwinjira mu baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka