U Bwongereza: Abaganga bari baragiye mu kiruhuko bagarutse mu kazi kubera Coronavirus

Abaganga,abaforomo n’abandi bakoraga muri serivisi zo kwa muganga mu Bwongereza bagera ku 20.000, bemeye kugaruka ku kazi ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko bari baratangiye ikiruhuko cy’izabukuru.

Abaganga bari baragiye mu kiruhuko cy'izabukuru bagarutse mu kazi (Photo:Internet)
Abaganga bari baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagarutse mu kazi (Photo:Internet)

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Boris Johnson, ubu uri mu kato nyuma y’uko byemejwe ko na we yanduye icyorezo cya Covid-19.

Yaboneyeho umwanya ashimira abaganga, abaforomo n’abandi batanga serivisi z’ubuzima bemeye kuva mu kiruhuko cy’izabukuru, bakagaruka mu kazi mu rwego rwo kurwanya coronavirus.

Yanashimiye kandi abakorerabushake bagera ku 750.000 batanze umusanzu wabo mu gufasha abari mu nzego zitanga serivisi z’ubuzima.

Yashimiye kandi abaturage bemeye kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus, harimo kuguma mu rugo hagamijwe gukiza ubuzima ibyo bise mu cyongereza ngo ‘StayHomeSaveLives’.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, yavuze ko ikigaragaza ko abaturage bubahirije gahunda yo kuguma mu rugo kugira ngo badakwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, ari igabanuka ry’umubare w’abatega za gari ya moshi wabaganutse kugeza kuri 95%, mu gihe umubare w’abatega za bisi wagabanutseho 75%.

Boris Johnson Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza (Photo:Internet)
Boris Johnson Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza (Photo:Internet)

Ashimira abo baganga, Minisitiri Boris yagize ati “Ndashimira umuntu wese wagarutse mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (National Health Service -NHS), ubu dufite abagera ku 20.000 bamaze kwemera kugaruka mu kazi. Ni ikintu gishimishije cyane. Abo bariyongera ku baturage 750.000 b’abakorerabushake badufashije kugira ngo dushobore gusohoka muri iki kibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka