U Bwongereza: Abaganga bari baragiye mu kiruhuko bagarutse mu kazi kubera Coronavirus
Abaganga,abaforomo n’abandi bakoraga muri serivisi zo kwa muganga mu Bwongereza bagera ku 20.000, bemeye kugaruka ku kazi ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko bari baratangiye ikiruhuko cy’izabukuru.
- Abaganga bari baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagarutse mu kazi (Photo:Internet)
Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Boris Johnson, ubu uri mu kato nyuma y’uko byemejwe ko na we yanduye icyorezo cya Covid-19.
Yaboneyeho umwanya ashimira abaganga, abaforomo n’abandi batanga serivisi z’ubuzima bemeye kuva mu kiruhuko cy’izabukuru, bakagaruka mu kazi mu rwego rwo kurwanya coronavirus.
Yanashimiye kandi abakorerabushake bagera ku 750.000 batanze umusanzu wabo mu gufasha abari mu nzego zitanga serivisi z’ubuzima.
Yashimiye kandi abaturage bemeye kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus, harimo kuguma mu rugo hagamijwe gukiza ubuzima ibyo bise mu cyongereza ngo ‘StayHomeSaveLives’.
Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, yavuze ko ikigaragaza ko abaturage bubahirije gahunda yo kuguma mu rugo kugira ngo badakwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, ari igabanuka ry’umubare w’abatega za gari ya moshi wabaganutse kugeza kuri 95%, mu gihe umubare w’abatega za bisi wagabanutseho 75%.
- Boris Johnson Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza (Photo:Internet)
Ashimira abo baganga, Minisitiri Boris yagize ati “Ndashimira umuntu wese wagarutse mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (National Health Service -NHS), ubu dufite abagera ku 20.000 bamaze kwemera kugaruka mu kazi. Ni ikintu gishimishije cyane. Abo bariyongera ku baturage 750.000 b’abakorerabushake badufashije kugira ngo dushobore gusohoka muri iki kibazo”.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|