U Buyapani bwasabye u Bushinwa kutongera gupima abaturage babwo Covid-19 mu kibuno

Bamwe mu Bayapani binubiye gufatirwa ibipimo mu kibuno mu gihe binjiye mu Bushinwa, hakaba n’abavuze ko ubu buryo bwo gupima bwabateye guhungabana.

U Bushinwa busa n’ubwabashije guhashya iki cyorezo, bwatangiye gufata ibipimo bya Covid-19 mu kibuno mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka wa 2021.

Mu cyumweru gishize, bwahakanye ko bwasabye abadipolomate b’Abanyamerika gupimwa muri ubu buryo, nyuma y’uko ibinyamakuru muri Amerika bivuze ko hari ababyinubiye.

Umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga w’u Buyapani, Katsunobu Kato, yavuze ko bamwe mu Bayapani babwiye Ambasade yabo mu Bushinwa ko bapimwe mu kibuno, kandi ko byabateye ihungabana rikomeye.Yongeyeho ko batazi neza umubare w’Abayapani bapimwe muri ubwo buryo.

Yavuze ko gupima gutya bikorerwa bamwe mu bashyizwe mu kato cyangwa abinjira mu Bushinwa.

Kato yavuze ko u Bushinwa kugeza ubu ntacyo burasubiza kuri ubwo busabe, yongeraho ko Leta y’u Buyapani ubwo busabe yabucishije muri Ambasade yayo i Beijing.

Imijyi imwe n’imwe mu Bushinwa yatangije uburyo bwo gupima Covid-19 mu kibuno, kuko inzobere zaho zavuze ko byongera urugero rwo kubona neza abantu banduye.

Mu gihe babitangizaga, ibinyamakuru bya Leta byavuze ko gupima gutya bitavugwaho rumwe, kandi gupima gutyo bidatanga umusaruro ugereranyije n’ibipimo bifatirwa hejuru mu nzira z’ubuhumekero.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyo binyamakuru byavuze ko uburyo bwo gupima busanzwe ari bwo abantu bahitamo, kuko bizera ko iyi virusi ica mu kanwa cyangwa mu mazuru.

Mu gupima mu kibuno, binjizamo agakoresho kariho ipamba kakagera hagati ya santimetero 3 - 5 maze bakagakaraga buhoro, ubundi bakajya gupima ibyavuyemo bakamenya uko umuntu ahagaze mu gihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka