U Bufaransa: Abaganga b’amenyo bahisemo kwambara ubusa basaba ibikoresho bibarinda Covid-19

Abaganga bavura amenyo mu gihugu cy’u Bufaransa, bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho byo kwirinda Covid-19, bazakenera ubwo bazaba basubukuye imirimo yabo, iteganyijwe gusubukurwa tariki 11 Gicurasi 2020.

Bahisemo kwambara ubusa basaba guhabwa ibikoresho byo kwirinda COVID-19
Bahisemo kwambara ubusa basaba guhabwa ibikoresho byo kwirinda COVID-19

Aba baganga bari basabwe guhagarika kuvura amenyo, kuva tariki ya 16 Werurwe 2020, bitewe n’uko ubuvuzi bakora, bwashoboraga gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 ku buryo bwihuse.

Mu kugaragaza ikibazo cyabo, bahisemo kwifotoza bambaye ubusa, ndetse bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye. Ibi, babikoze kugira ngo bereke Leta ko igomba kubakemurira ikibazo ku buryo bwihutirwa.

Aba baganga bavura amenyo bavuga ko iyo bavura, bakora mu kanwa k’abantu banyuranye, ahari amatembabuzi ashobora kubanduza Covid-19, bityo ibikoresho bakoresha mu kwirinda bikaba byihariye, mu rwego rwo kwirinda ndetse no kurinda abo bavura.

Barasaba ko bazasubukura akazi bafite ibikoresho byo kwirinda
Barasaba ko bazasubukura akazi bafite ibikoresho byo kwirinda

Bavuga ko ubwo basabwaga kuba bahagaritse imirimo yabo, ibikoresho byo kwikingira bakoreshaga babihaye abandi baganga, bari babikeneye kugira ngo bafashe abanduye Covid-19. Ngo ntibizeye kubona ibindi aho bari basanzwe babigura, kuko henshi byabaye bike, kandi igiciro cyikubye incuro 10 ugereranyije n’uko babiguraga.

Ijambo “#Dentisteàpoil”, riherekejwe n’amafoto y’abaganga b’amenyo bambaye ubusa, ryasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bakaba bizeye ko iyi mpuruza iza gutuma bahabwa ibikoresho bakeneye ku buryo bwa vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka