Tugomba kwirinda kugira ngo urukingo nirunaza ruzasange turi bazima - Dr. Sabin Nsanzimana

Abashakashatsi banyuranye ku isi mu bijyanye n’imiti, bari mu rugamba rukomeye rwo gushakisha umuti n’urukingo bya Covid-19. Abashakashatsi muri laboratwari yitwa Moderna yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko ubu bageze ku cyiciro cya nyuma cyo kugerageza urukingo rwa Covid-19.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC
Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bimeze gutya, Abanyarwanda bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko umuti n’urukingo bisanze atari bazima ntacyo byaba bimaze.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yagize ati “Kugeza ubu, harageragezwa ubwoko bw’inkingo zigera kuri 200 mu bigo bikora ubushakashatsi binyuranye ku isi. Kuri ubu ubwoko bubiri ni bwo bwageze ku cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu, kandi hari icyizere ko urukingo ruzaboneka.

Gusa ukurikije inzira urukingo runyuramo, izo na zo ntizizaboneka mbere y’amezi atandatu, bivuze ko bishobora kugera umwaka utaha. Abantu rero ntibagomba gukomeza kwishimira ayo makuru gusa, bagomba gukomeza kwirinda kugira ngo urukingo niruboneka, ruzasange ari bazima”.

Yavuze kandi ko bishoboka ko icyorezo twacyirinda dukomeje gukurikiza amabwiriza yatanzwe abantu bamaze kumenyera, arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki kandi kenshi, kandi abantu bakirinda kujya mu kivunge cy’abantu benshi, baba banahagiye bagasiga intera ya metero hagati yabo.

Abo bashakashatsi bavuze ko kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020, ari bwo batangira icyiciro cya nyuma cy’igerageza. Muri iki cyiciro, ngo igerageza bazarikorera ku bagera ku bihumbi 30, bakaba ari abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inyigo yo kwiga ibyavuye mu magerageza yose, izarangira tariki 27 Ukwakira 2022.

Ikigo cya Moderna cyabanje gutangaza ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’igerageza mu kwezi kwa Gicurasi 2020, aho bavuze ko uru rukingo rwongereye ubudahangarwa bw’umubiri ku bantu umunani bakoreweho igerageza.

Ibi ngo byatumye bagira icyizere cyane, aho bahita bageragereza ku bantu 600 mu cyiciro cya kabiri. Icyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma cy’igerageza kiramutse kigeze ku ntego, ngo batangira gukora inkingo zahabwa abagera ku bihumbi 500 buri mwaka, cyangwa bakarenza bakageza ku nkingo miliyoni ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntago turi tayari kwemera gukingirwa muza kingirwe mwenyine kuko izo nkingo nuburozi

iriho yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka