Trisomie 21: indwara ituruka ku mubyeyi watanze ibirenze ibikenewe mu iremwa ry’umwana

Indwara ya trisomie 21 cyangwa se Down Syndrome mu cyongereza, ntirabonerwa izina mu Kinyarwanda.

Quek Hong An w'imyaka 33 wo muri Singapore ni umwe mu bavukanye uburwayi bwa Trisomie 21. Yitaweho abasha kwigirira akamaro akora imirimo imwe n'imwe, agasanga abana bavukana ubwo bumuga badakwiye gutereranwa (Foto: CNA)
Quek Hong An w’imyaka 33 wo muri Singapore ni umwe mu bavukanye uburwayi bwa Trisomie 21. Yitaweho abasha kwigirira akamaro akora imirimo imwe n’imwe, agasanga abana bavukana ubwo bumuga badakwiye gutereranwa (Foto: CNA)

Ni indwara ivukanwa, ituruka ku mpanuka ibaho mu gihe cyo gusama, nk’uko bisobanurwa na Dr Mutesa Leon, umwarimu muri Kaminuza wize ibijyanye n’uruhererekane mu miryango cyangwa se Genetic akaba anakuriye umuryango wita ku bana bafite Down Syndrome witwa Rwanda Down Syndrome Organisation.

Umwana uvukanye ubu bumuga, usanga atereranwa n’umuryango ndetse rimwe na rimwe agahabwa akato akanabuzwa uburenganzira bumugenewe, kandi nyamara ari umwana nk’abandi, ariko iyo yitaweho nk’uko bikwiye n’ababyeyi ku bufatanye n’abaganga arakura akagira umumaro.

Dr Mutesa asobanura iyi ndwara mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, avuga ko ari indwara ituruka ku tunyabugingo cyangwa se Chromosomes, zitangwa n’ababyeyi bombi igihe cyo gusama, aho buri wese aha umwana utunyabugingo 23, bityo zikaba 46 kuko ni zo umuntu wese aba agomba kugira.

Kugira ngo habeho Trisomie21 rero, umubyeyi umwe atanga izirenze umubare ukenewe, agatanga 24, zahura n’izo mugenzi we yatanze zikaba 47. Ibi, bibaho ari nta mubyeyi n’umwe ubigizemo uruhare ari na yo mpamvu muganga yabyise impanuka.

Ibimenyetso by’iyi ndwara abaganga babibona umwana akiri mu nda, ariko Dr Mutesa yibanze ku biyiranga umwana akivuka, agira ati “Bimwe mu bimenyetso by’ibanze harimo kuvuka ananiwe cyane, ku buryo bisaba kwitabwaho n’abaganga kugeza igihe atoreye intege. Hakurikiraho kugira ubukererwe mu mikurire ye nko gukomera k’umutwe, kwicara, guhaguruka, kugenda, kuvuga n’aho avugiye akavuga uburimi, n’ibindi.

Usibye ibi bimenyetso bigaragara mu mikurire, hari ibindi bigaragara ku mubiri birimo nko kugira amaso mato, kugira ururimi runini, umutwe mutoya cyane, ibirenge n’intoki bitoya, ubugufi, ariko ibyo byose umwana yabana na byo ntacyo bimutwaye, ikigoye gikunze no kubahitana ngo ni ikibazo cy’uburwayi bw’umutima bavukana”.

Iyi ndwara ya trisomie 21 ntivurwa nk’uko bisobanurwa na Dr Mutesa Leon, ariko ngo bashobora kuvura ibimenyetso byayo, birimo uburwayi bw’umutima. Naho kuri bwa bukererwe mu mikurire, inzobere n’abaganga babimufashamo yaba kuvuga, kwicara, guhagarara, kugenda, na byo bikabera igihe gikwiye nk’uko bigenda ku bana bazima.

Umubyeyi ufite umwana wahuye n’ubu bumuga, mu buhamya bwe, avuga ko iyo ababyeyi babyakiriye, babasha gufasha umwana ku buryo bimugirira akamaro, ndetse no kuvura bya bimenyetso bikoroha. Akomeza avuga ko kuba yaramenye ko umwana we afite Down Syndrome, akihutira kumujyana kwa muganga byatumye asuzumwa umutima hakiri kare, ndetse akaba yarabashije no guhabwa ubundi bufasha burimo ubugororangingo kuva agifite amezi atatu ndetse no kumutoza kuvuga. Ibi byatumye atagira ubukererwe mu mikurire nk’uko byari kugenda.

Umuryango Rwanda Down Syndrome Organisation wita ku bana bafite Trisomie 21 wavukiye, unakorera mu Rwanda kuva muri 2017, ufite inshingano zo kwita kuri aba bana ubakorera ubuvugizi haba mu rwego rw’ubuvuzi, uburezi ndetse n’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twifuzaga ko muturangira Aho twabasanga cy mukatubwira icyo muganga yafasha umuryango ufite umwana wa trisomy 21 ku byakira.

Elias mutesi yanditse ku itariki ya: 12-02-2024  →  Musubize

Nanjye mfite umwana wavukanye icyo kibazo. None mwandangira aho uwo muryango wita kuri abo bana ukorera? Cg mukampa contact zabo

Alias lulu yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka