Suwede yahaye u Rwanda doze miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19

Leta ya Suwede yashyikirije u Rwanda inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Moderna zigera kuri doze miliyoni imwe ku wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021.

Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima doze z'inkingo za Moderna
Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima doze z’inkingo za Moderna

Izi nkingo zagejejwe mu bubiko bw’Ikigo gishinzwe ubuzima(RBC), mu cyanya cy’Inganda i Masoro, aho Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

Ni inkingo zizatangwa ku baturage bagera ku bihumbi 500 kuko gukingirwa byuzuye ku muntu umwe bisaba doze ebyiri z’uru rukingo.

Lt Col Dr Tharcisse Mpunga ashimira Leta ya Suwede kuba yashyigikiye u Rwanda mu ntego rwihaye yo kuba rwakingiye Covid-19 abaturage barwo byibura 70% mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

Yakomeje agira ati "Mbonereho gusaba Abanyarwanda kwitabira kwikingiza kuko inkingo zirahari, byadufasha kugira ngo ibihe byo gusoza umwaka ntibizatubere bibi."

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko ubu u Rwanda rumaze kwesa umuhigo rwari rwarihaye wo gukingira 30% mu mpera z’uyu mwaka wa 2021, mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS) ryari ryasabye ibihugu gukingira nibura 10% by’abaturage babyo bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2021.

Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru
Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru

Ambasaderi wa Suwede, Johanna Teague ashimira u Rwanda kuba rutanga neza inkingo ku baturage barwo, akavuga ko nta gushidikanya ko izatanzwe zizakoreshwa neza.

Ambasaderi Teague yakomeje agira ati "U Rwanda rubaye igihugu cya mbere kigenewe izi nkingo za Moderna nk’impano yo mu rwego rw’ubutwererane, zikaba ziyongera ku zitangwa muri gahunda ya COVAX".

Izo nkingo zikaba zazanye n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzitera abantu bingana na miliyoni imwe Leta ya Suwede yahawe n’Ishami rya LONI ryita ku bana(UNICEF).

Uretse Suwede, ibihugu by’i Burayi, Aziya na Amerika bikomeje gutanga doze z’inkingo zitandukanye ku bihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’Amajyambere nk’uko Umuryango w’Abibumbye usaba kuzisaranganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka