Shaka umuntu wese utagira mituelle akande *195# - Umuyobozi wa RSSB
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rurasaba abafite Ubwisungane mu Kwivuza (Mituelle de Santé) gukangurira abatarayishyura kugira ngo batazabura uko bahita bivuza guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2025, ubwo umwaka mushya wa Mituelle 2025-2026 uzaba utangiye.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yabisabye abitabiriye umuganda aho urwego ayobora rwifatanyije n’abaturage bahinga icyayi b’i Kinihira mu Karere ka Rulindo, bakaba bashimirwa kuba bishyura Mituelle buri mwaka bose hakiri kare.
Rugemanshuro avuga ko gahunda aba baturage ba Koperative yitwa ASSOPTHE bihaye yo gutangira mituelle ku gihe hamwe no kwizigamira muri Ejo Heza ikwiye kubera urugero rwiza Abaturarwanda bose, kuko ubuzima butazagorana ubwo umwaka wa mituelle uzaba utangiye mu kwezi gutaha.
Perezida w’iyo Koperative, Uwanyirigira Léocadie, avuga ko abanyamuryango 5396 ba ASSOPTHE bose bajya bishyurirwa hakiri kare Ubwisungane mu kwivuza(Mituelle) na Ejo Heza buri mwaka, ku buryo ngo uku kwezi kwatangiye kwa Kamena kuzajya kurangira bose bamaze kwishyura mituelle ya 2025-2026.

Umunyamuryango w’iyo Koperative, Nkunzimana Isaie, agira ati "Ese hari umuntu ukorera umushahara wabura mituelle! Twebwe nta muntu ukirembera mu rugo, abana nta we usiba ishuri kuko umuntu wese ufashwe ako kanya ahita ajya kwivuza, nta muntu ujya kwa muganga ahetswe."
Regis Rugemanshuro wa RSSB ashimira abanyamuryango ba ASSOPTHE kuba ari aba gatatu mu Gihugu mu gutanga Ubwisungane mu kwivuza hakiri kare, ndetse akaba yatumye buri wese kubwira abandi ati "Niba uzi umuntu utari muri mituelle umushake akande *195#."
Rugemanshuro avuga ko umuntu wishyuye ubwisungane mu kwivuza ubu yongerewe amahirwe y’uko hari imiti myinshi hamwe n’insimburangingo ashobora kwishyurirwa, akaba ashobora kubagwa impyiko no kuvurwa kanseri.
Umwaka wa mituelle wa 2024-2025 ugiye kurangira abamaze kwishyura Ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda bageze kuri 97.9%, akifuza ko mu mwaka utaha wa 2025-2026 abazishyura barenga urwo rugero.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Théophile Mutaganda, yizeza ko kuba abaturage bose bizigamira mu itsinda ryo kubitsa no kigurizanya (ibimina), bizabafasha kurangiza ukwezi kwa Kamena 2024 bose bamaze kwishyura mituelle.
Umuganda wakorewemo ubukangurambaga bwo kwishyura mituelle wabereye ku misozi ya Karegamazi, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, aho RSSB yafatanyije n’abaturage gukora umuhanda Magezi-Mutoyi ureshya n’ibirometero 6, ukaba uzafasha abaturage kugeza umusaruro w’ibihingwa byabo ku masoko n’icyayi kugera ku ruganda rugitunganya rwa SORWATHE.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|