Serivisi zo kuboneza urubyaro zisanze abaturage mu midugudu

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bibazo by’Abaturage (UNFPA), tariki 18/01/2012, batangije amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima muri gahunda yo kuboneza urubyaro ku rwego rw’umudugudu mu karere ka Rubavu.

Aya mahugurwa arimo kubera muri hotel Nyiramacibiri yahuje abajyanama b’ubuzima mu karere n’imirenge, ibigo nderabuzima, ndetse n’urubyiruko aje nyuma y’uko muri 2010 ubushakashatsi bwerekanye ko Intara y’Iburengerazuba ari iya nyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Nsengiyumva Thomas, ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima yasobanuye ko intego y’amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima ari ukuzamura ubwitabire bw’abaturage mu kuboneza urubyaro.

Yagize ati “abaturage benshi muri Rubavu baracyafite imyumvire yo hasi cyane cyane mu bagabo kandi n’ababashije kwegera izi serivisi bageraho bakabyibagirwa.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko buri mudugudu uzaba ufite abajyanama b’ubuzima babiri bazaba afite ibikoresho byose banatanga serivisi zunganira muganga wo ku kigo nderabuzima nko gutanga ibinini, inshinge ndetse n’inigi zo kubariraho iminsi y’uburumbuke.

Ushinzwe ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro muri UNFPA, Daphrose Nyirasafari, yashimangiye ko UNFPA ari inshingano zayo kunganira Leta kugera ku ntego yihaye. Yongeraho ko kandi gahunda ya MINISANTE ijyanye cyane n’intego yabo n’inshingano bihaye.

Nyirasafari asaba buri muntu wese ku rwego rwe gutekereza ku bana, imibereho yabo n’amajyambere yabo n’igihugu mbere yo kubyara. Yagize ati “nihatagira igikorwa mu kubyara bake dushoboye, gahunda z’iterambere zizadindira.”

Raporo ya UNFPA ya 2012 yerekana ko gahunda yo kuboneza urubyaro mu ntara y’Iburengerazuba iri ku kigero cya 45%.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima cyane iyi gahunda yo kuboneza urubyaro ku rwego rw’umudugudu.Iwacu iKIZIGURO muri GATSIBO turashimira cyane ikigo cyo kuboneza urubyaro cya kiziguro imbaraga bashyira muri iyi gahunda.N’abandi bazaze batwigireho.

MUREGO DONAT yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka