Serivisi y’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Nemba yongerewe ubushobozi

Ibitaro bya Nemba byungutse ibikoresho binyuranye byifashishwa mu buvuzi bw’amaso bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, hanatunganywa ibyumba bizajya byifashishwa kugira ngo servisi y’ubuvuzi bw’amaso irusheho kugenda neza.

Umuryango One sight washimiye ubuyobozi bw'ibitaro bya Nemba byabashije gutanga serivisi nziza mu buvuzi bw'amaso
Umuryango One sight washimiye ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba byabashije gutanga serivisi nziza mu buvuzi bw’amaso

Umuhango wo kumurika ibyumba bishya n’ibyo bikoresho bizifashishwa muri serivisi y’ubuvuzi bw’amaso wabereye ku cyicaro cy’ibitaro bya Nemba, ku itariki 23 Mutarama 2020, hanatangijwe gahunda y’ubukangurambaga mu kumenyekanisha iyo serivise hagamijwe kurinda abaturage ubuhumyi.

Iyo serivisi ivuguruwe ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “One sight”, ufatanya na Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yo kugeza ubuvuzi bw’amaso mu bitaro byose by’igihugu mu kwegereza abaturage ubuvuzi.

Tuzinde Vincent, Uhagarariye umuryango One sight mu Rwanda, avuga ko aho serivise y’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Nemba igeze, hatanga igisubizo ku muturage wese wegereye ibyo bitaro.

Tuyishime Jean Claude wavuriwe amaso mu bitaro bya Nemba
Tuyishime Jean Claude wavuriwe amaso mu bitaro bya Nemba

Agira ati “Ni serivisi yisumbuye ku yari ihari kandi izakomeza no kwaguka, uko imeze uku iratanga igisubizo ku muntu uwariwe wese wagana ibi bitaro afite ikibazo cy’indwara y’amaso”.

Tuzinde yavuze ko Serivise y’ubuvuzi bw’amaso imaze kugera mu bitaro 34 byo mu Rwanda, ibitaro 11 bikaba bitaragezwamo iyo serivise aho hari kwigwa n’uburyo amaso yavurirwa ku bwishingizi bwa mituweri.

Ati “Icyo duharanira ni uko umuturage utuye Gakenke, Rubavu, Nyamasheke, Nyabihu n’ahandi, abona serivise imwe nk’iyo uwa hano yabonye. Ntabwo Leta igikunda abaturage basiragira bajya gushakira serivisi kure. Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima turifuza ko icyo kibazo kiva mu nzira, mu minsi mike iyo serivise irajya utangirwa kuri mituweri”.

Nubwo ibyo bitaro bya Nemba byari bifite ibikoresho bike muri servise y’ubuvuzi bw’amaso n’abaganga badahagije kandi bakorera ahantu batisanzuye, mu buhamya bwa bamwe mu baturage bavuriwe muri ibyo bitaro, baravuga ko bari baramaze kwiheba kubera indwara y’ubuhumyi none ubu bakaba babona neza.

Urugero ni urwa Tuyishimire Jean Claude, ukomoka mu karere ka Rulindo, uvuga ko yaretse amashuri ageze mu mwaka wa kane w’ayisumbuye kubera ikibazo cy’ubuhumyi.

Tuzinde Vincent yasabye ko haboho ubukangurambaga serivisi z'ubuvuzi bw'amaso ikagera kuri benshi
Tuzinde Vincent yasabye ko haboho ubukangurambaga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ikagera kuri benshi

Yagize ati “Nigaga mu mwaka wa kane, bitangira ntabasha kureba ibyo umwarimu ari kwandika ku kibaho, uko iminsi ishira ni byo nakomeje guhuma ngera n’ubwo ntashobora gukoresha telefoni, noneho bigera n’aho ntagishobora kwijyana ku ishuri mpita mpagarika kwiga”.

Avuga ko akimara kumenya ko mu bitaro bya Nemba hari serivise yo kuvura amaso yabigannye ariko nta cyizere afite cyo gukira. Ngo yamazeyo iminsi ibiri bamwitaho ataha abona neza, ubu ngo arakora imirimo inyuranye imuganisha ku iterambere.

Umuhoza Denyse, umwe mu baganga bavuye Tuyishimire, avuga ko basanze uwo musore ari ishaza yari arwaye mu maso bimutera ubuhumyi.

Avuga ko hirya no hino mu byaro abantu benshi bagira ikibazo cy’ubuhumyi kubera kutagera ku buvuzi, aho yabasabye kwitabira gahunda ijyanye na serivisi y’amaso mu bitaro bya Nemba bagafashwa kuvurwa.

Munyaruguru Faustin, Ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Nemba, yishimiye ubushobozi bongerewe muri serivise y’ubuvuzi bw’amaso, avuga ko ibitaro bigiye kurushaho gutanga serivise inoze.

Yavuze kandi ko ubukangurambaga bumenyesha abaturage serivise y’ubuvuzi bw’amaso bugiye gushyirwamo imbaraga mu gufasha abaturage no kubakangurira kwirinda indwara z’ubuhumyi, ubu bakaba bagiye kuva ku barwayi 200 bajyaga bakirwa buri kwezi umubare ukiyongera.

Muri uwo muhango wo gufungura ku migaragaro ibyo bikoresho n’ibyumba bishya bigenewe servisi y’ubuvuzi bw’amaso, yaba Padiri Cassier Mulindahabi wari intumwa ya Musenyeri wa Diosezi ya Ruhengeri, yaba na Nyirasikubwabo Horelie waje ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bose biyemeje ubufatanye mu bukangurambaga mu rwego rwo kumenyekanisha iyo serivise mu baturage hagamijwe kubarinda ibibazo by’ubuhumyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka