Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage ku buntu

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zo muri batayo ya 9 zikorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zavuye ku buntu abaturage bo mu Karere ka Bossembele, mu rwego rw’ubufatanye bw’abaturage n’ingabo.

Iyi nkuru dukesha Ingabo z’u Rwanda iravuga ko serivisi z’ubuzima zatanzwe zirimo gupima indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, n’izindi ndwara nka malariya aho abaturage bakorewe ibizamini byihuse, ndetse abasanze barwaye bahabwa ubuvuzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide SEMUNGUBO, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zibungabunga umutekano zikanitangira abaturage zibaha ubufasha bw’ubuvuzi.

Yashimangiye ko serivisi z’ubuvuzi zitangwa zizagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 9, Lt Col Patrick Gasana RUGOMBOKA, yashimye abaturage baho ndetse n’abayobozi babo ku mibanire myiza n’ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka