Rwanda: Impunzi z’abaganga b’Abarundi zahawe akazi

Dr. Alex Manirakiza, uvura indwara za kanseri mu bana mu Bitaro bya Burera, ni umuganga w’umurundi, wari umaze igihe kinini akorera ubuvuzi mu Rwanda, mbere y’uko i Burundi haduka imvururu zatumye benshi bahunga barimo n’abaganga bagenzi be.

Dr. Alex Manirakiza umwe mu baganga b'Abarundi bamaze igihe bakorera ubuvuzi mu Rwanda, abandi bahunze imvururu baje bamusanga mu Rwanda
Dr. Alex Manirakiza umwe mu baganga b’Abarundi bamaze igihe bakorera ubuvuzi mu Rwanda, abandi bahunze imvururu baje bamusanga mu Rwanda

Abaganga b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bavuga ko byaboroheye, kuko ibyo basabwe byose bamaze kubitanga bahise bahabwa akazi, nk’uko Dr. Kaneza abitangaza.

Ati “Twasabwe gutanga ibyangombwa, ababitanze byuzuye, bahise bahabwa uburenganzira bwo gutangira gukora.

Dr. Manirakiza ukuriye igice cyita ku bana bari hagati y’umwaka umwe na 15 bafite ikibazo cya kanseri, avuga ko kuba nawe ari umubyeyi bituma avurana abana urukundo akabafata nk’abana be.

Ukurikije ubwitange n’ubwisanzure Dr Manirakiza akorana akazi ke, abera urugero benshi mu baganga b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bakamusanga ahakorera.

Kuva mu mwaka wa 2015, umubare munini w’Abarundi bakomeje guhunga imvururu za politiki ubwo igice kimwe cya gisirikare cyashakaga guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi.

Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya, ufite ivuriro ryigenga rizwi cyane muri Kigali rya La Croix du Sud, nawe akoresha bamwe mu ba dogiteri b’Abarundi bahunze igihugu cyabo.

Ibitaro bya La Croix du Sud ni bimwe mu bikoresha abadogiteri baturuka mu Burundi.
Ibitaro bya La Croix du Sud ni bimwe mu bikoresha abadogiteri baturuka mu Burundi.

Dr. Nyirinkwaya avuga ko n’ubwo abo Abarundi bahunze, baje kugira amahirwe yo gukomeza akazi bari bataye.

Agira ati “Dukoresha Abarundi bane b’abadogiteri bazobereye mu gutera ikinya no mu ndwara z’abagore.”

Ibyo Dr. Nkurunziza atangaza, abihuriyeho na Dr. Diane Kaneza, Umurundikazi ukora ku Bitaro bya Kibagabaga mu buvuzi rusange. Avuga ko byibura muri buri bitaro byo mu Rwanda harimo umuganga w’Umurundi.

Ati “Bari mu gihugu cyose. Twe twatanze ibyangombwa byacu ku nama y’Abaganga mu Rwanda, batwemerera ko twakora mu bitaro tugatanga serivisi.

Hari abadogiteri 12 mu Bitaro bya Masaka, 12 muri Nyagatare na 11 mu Bitaro bya Kirehe.”

Inama y’Abaganga mu Rwanda yashinzwe mu 2003, niyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abaganga mu Rwanda. Kugeza ubu hari abadogiteri bemewe gukorera mu Rwanda 1.533, barimo n’abo Barundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hari uwonzi ukorera i huye numuhanga pe ,kuko ibyo akora arabizi si ugushakisha so kubemerera gukora simpuhwe zindi harimo nuko bashoboye.thx

laureen yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ntako bisa kubona abavandimwe b’Abarundi bakirwa neza mu Rwanda.Twibuke ko Uburundi bwakiriye neza abanyarwanda bagiye iwabo bahungiyeyo imvururu za politike y’ubwicanyi kuva 1959 kugeza 1994.Bariya ba Doctors Nkurinziza yibujije tubakire kivandimwe nabo batugirire akamaro.

Jovit yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka