Rwanda FDA yakuye ku isoko ubwoko butatu bw’imiti

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasobanuye impamvu cyakuye ku isoko amoko atatu y’imiti byavugwaga ko ivura ikanongera ingano y’igitsina cy’abagabo. Iki kigo kinaboneraho gusaba abantu kwitondera kugura no gukoresha imiti yirirwa yamamazwa hirya no hino kandi batayandikiwe n’abaganga.

Ibi Rwanda FDA isobanura bikubiye mu itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi w’iki kigo ku itariki 30 Ukuboza 2022, ariko risohoka ku itariki 5 Mutarama 2023. Rigaragaza kandi rigakura ku isoko ry’u Rwanda ubwoko butatu bw’imiti ari bwo: Ngetwa 3, Dawa ya kupanua uume ukorerwa muri Tanzania na Delay spray for men.

Abaguzi b’iyo miti basabwe guhagarika kuyikoresha ahubwo bakayisubiza aho bayiguze kuko itujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kugenzura ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare aganira na Kigali Today yasobanuye impamvu iyi miti yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda.

Yagize ati “Hari imiti igera kuri itatu Rwanda FDA yakoreye ubugenzuzi iyifataho icyemezo. Harimo uwo bita Dawa ya kupanua uume ukaba ufite ibintu byinshi bigaragaza rwose ko utujuje ubuziranenge. Ntabwo ugaragaza ibiwugize, uko ufatwa n’uruganda rwawukoze. Ibyo ni ibintu by’ibanze biba bigomba no kugaragara ku byo umuti upfunyitsemo”.

Akomeza agira ati “Umuti wa kabiri witwa ‘Ngetwa 3, na wo byanditseho ko uvura indwara nyinshi. Mu by’ukuri mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti cyangwa se amategeko n’amabwiriza agenga iby’imiti, ubundi biba bisabwa ko uvuga indwara uwo muti uvura bishingiye ku biwugize. Ntugaragaza igihe wakorewe n’igihe uzarangirira, ibyo biba bishyize mu byago ubuzima bw’abantu”.

Undi muti wa gatatu wahagaritswe ni uwitwa ‘Delay spray for men’ na wo wanditseho ko wongera ingano y’igitsina cy’abagabo, ukuba uvugwaho ko urimo Vitamin E, uyu na wo ufite ibibazo nk’iby’uwa mbere.

Uyu muyobozi kandi asaba abantu kwitondera imiti batandikiwe n’abaganga ahubwo bakagana ubuvuzi bwemewe.

Ati “Ku isoko dufite imiti itandukanye, iyo ufite ikibazo muganga aragufasha akakwandikira umuti na wo ugomba kubonwa ahantu habugenewe nka farumasi. Twibutse ko Rwanda FDA yakomeje kwihanangiriza abantu biriwa bamamaza imiti, inyunganiramirire n’ibiribwa batabifitiye uburenganzira”.

Ntirenganya ashishikariza Abanyarwanda muri rusange kudakurikira ibintu nk’ibi ahubwo bakajya muri gahunda y’ubuvuzi bakivuza, aho kuyoboka ibintu bizarangira bigize ingaruka ku buzima birimo imiti iba itasuzumwe.

Impuguke mu buzima zivuga ko habaho imiti cyangwa ubuvuzi bwo kongera igitsina cy’umugabo, mu gihe bigaragaye ko uyihabwa afite igitsina gito ugereranyije n’imyaka ye. Ariko nanone ibyo bikorwa ku muntu ugifite imyaka yo gukura kuko iyo abaye mukuru biba bitagishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubugenzuzi koko burakwiye kugirango hatabaho ibyangiza ubuzima bw’abantu. Iki kigo nikigenzure n’imiti ikoreshwa mu guhingira imyaka kuko hari aho bahungiza rava na roketi mu guhungira ibishyimbo n’amasaka, babirebe neza bereke abahinzi imiti nyayo ikwiye gukoreshwa mu guhungira imyaka

Quentucky yanditse ku itariki ya: 16-01-2023  →  Musubize

Ko ureba nk’agaturumyi se?

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 16-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka